Minisitiri w' intebe w' Ubutaliyani, Mario yashenguwe n'urupfu rw' umukinnyikazi wa filimi, Monica

Urupfu rw'icyamamare mu gukina filimi,Monica rwashenguye abatari bake, barimo na Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani, bwana Mario.

Feb 3, 2022 - 07:10
Feb 3, 2022 - 07:09
 0
Minisitiri w' intebe w' Ubutaliyani, Mario yashenguwe n'urupfu rw' umukinnyikazi wa filimi, Monica

Kuri uyu wa Gatatu, 02 Gashyantare 2022, nibwo hamenyekanye inkuru yashenguye abatari bake. Iyo nkuru ni iy' urupfu rw'icyamamare muri sinema y' Ubutaliyani no hirya no hino ku Isi, Monica Vitti. Uyu muhanga mu gukina filimi yitabye Imana ku myaka 90 y' amavuko. Urupfu rwe rwashenguye abatari bake, barimo na Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani, bwana Mario Draghi.

Iyi nkuru bwa mbere yabanje gutangazwa n' imwe mu nshuti ze z' akadasohoka, Walter Veltroni. Yagize ati;" Iyi nkuru mbi, nabanje kuyimenyeshwa n' inshuti ye, yabimenye bwa mbere,  Roberto Russo. Yansabye ko nabimenyesha abatuye Isi ko Monica atakiri mu Isi y' abazima. Ntewe agahinda no kubura Monica."

Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani, bwana Mario Draghi ari mu bamenye iyo nkuru bwa mbere. Na we yahise atangaza ko ababajwe cyane n'urwo rupfu rwa Monica. 

Yagize ati;" Mfite agahinda gakomeye cyane natewe no kubura umuhanga udasanzwe mu gukina filimi Monica Vitti. Yarafite ishyaka, ubuhanga n' ubwiza budasanzwe."

" Wahesheje icyubahiro sinema y' Ubutaliyani mu Isi. Iyi ni inkuru ibabaje ku batuye Isi; inkuru yo kubura umuhanga mu gukina filimi. Uruhukire mu mahoro mwamikazi wa sinema y'Ubutaliyani."

Uyu Monica yavutse ku wa 03 Ugushyingo 1931, i Roma mu Butariyani. Yagiye akorana n' ibyamamare muri sinema, barimo Ettore Scola na Luis Bunuel.

Yegukanye ibihembo bitandukanye muri sinema, birimo icy' umukinnyikazi wa filimi muri festivale y' i Berlin,1984  ( Best Actress at the Berlin Festival in 1984). Yakinnye no muri filimi yamenyekanye cyane," Modesty Blaise."

Meya wa Roma, Roberto Gualtieri yatangaje ko ababajwe no kubura icyo cyamamare muri sinema y'Ubutaliyani. Yagize ati; " Mu by'ukuri, Monica Vitti yari umuhanga mu gukina filimi, umugore udasanzwe. Ntewe agahinda gakomeye no kumubura. Mwifurije iruhuko ridashira."

Roberto yahamagariye abantu bose kwifatanya n'umuryango we muri ibi bihe bitoroshye.

Hari undi muntu waciye ku rukuta rwa Twitter, maze atangaza ko Monica ari mu bahanga bakomeye yabonye muri sinema, ati;" Monica ni we muhanga w' umugore nabonye uzi gukina filimi. Aruhukire mu mahoro."

Urupfu rwa Monica Vitti, rwashenguye abatari bake, barimo na Minisitiri w'intebe w'Ubutaliyani, bwana Mario,(Photo: CNN).

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.