Umukobwa wa Barack Obama akomeje kuvugisha abatari bake kubera imyitwarire ye

Inkuru y'umukobwa wa Barack Obama ari mu gatsiko k'abandi bagenzi be batumura itabi ikomeje kugarukwaho cyane.

Sep 8, 2023 - 18:09
Sep 8, 2023 - 18:37
 0
Umukobwa wa Barack Obama akomeje kuvugisha abatari bake kubera imyitwarire ye
Umukobwa wa Barack Obama, Sasha Obama akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, (photo;Internet)

Umwe mu bakobwa b'uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika wa 44, Barack Obama witwa Sasha Obama yagaragaye ari gusangira agatabi na bagenzi be mu muhanda wa Los Angeles i California.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amafoto agaragaza umukobwa wa Barack Obama, Sasha Obama ari kuganira ndetse akanyuzamo agasangira agatabi na bagenzi be barimo umukobwa n'umusore.

Bagaragara muri ayo mafoto bahagaze imbere y'imodoka, ubona ko baryohewe n'umusingo, bakanasoma itabi.

Ni ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ko uwo mukobwa uturuka mu muryango wihagazeho, akwiye kurekwa akidagadura agafata icyo ari cyo cyose ashaka. 

Ku rundi ruhande, hari abavuze ko ibyo ari umuco mubi kandi bigaragaje ko Sasha akomeje kujya kure y'impanuro ababyeyi be bamuhaye, ngo ibyo bintu yishoyemo bishobora kumushora mu zindi ngeso mbi.

Ibi byabaye ni ibintu bigaragara hirya no hino aho usanga umwana ufatwa nk'uturuka mu muryango udasaba umunyu cyangwa se abandi bita warenze uruhombero, iyo ahawe uburenganzira bwo kwigenga atangira kujya mu mico mibi irimo gukoresha ibiyobyabwenge, kurara mu tubari no kwishoba mu busambanyi.

Sasha Obama ari kumwe na bagenzi be batumura itabi, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.