Ese Prince Kiiiz yaba yafunguye amaso Abarundi?

Nyuma yuko Prince Kiiiz atangaje ko abahanzi b'Abarundi bicisha bugufi ndetse bazi no kwandika indirimbo, ab'inkwakuzi bavuze ko bagomba kwigaranzura umuziki wo mu Rwanda .

May 10, 2024 - 22:16
May 11, 2024 - 08:23
 0
Ese Prince Kiiiz yaba yafunguye amaso Abarundi?

Mu kiganiro Versus cyo kuri RTV utunganya indirimbo (producer) Prince Kiiiz yahishuriyemo byinshi ku urugendo rwe rwo gutunganya indirimbo. Yagarutse ku byo abahanzi b'i Burundi barusha abo mu Rwanda, avuga ko abahanzi b'i Burundi ari abahanga kurusha abo mu Rwanda. Ibyo byatumye abiyeguriye umuziki ndundi bahamya ko bishoboka ko bawigaranzura.

Muri icyo kiganiro umunyamakuru yamubajije uko abona imiririmbire ndetse n'imyandikire y'Abahanzi b'i Burundi.

Yagize ati:"Abahanzi b'i Burundi ni abahanga cyane kuturusha. Bazi kwandika bazi no kuririmba banicisha bugufi. Ni yo ari umuhanzi ukomeye, usanga akwinginga ngo mukore cyangwa yaba hari icyo atazi akakubaza. Ariko ab'iwacu (Rwanda) usanga baza muri studio bigize abantu barenze! Ugasanga araza ntakubahe kandi ushobora gusiga aho mashine ntabe yanayatsa."

"Icyo abo mu Rwanda babarusha ni isoko rinini, tuzi no kumenya ukuntu umuziki watubyarira inyungu." 

Muri iyi minsi, bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda barahumutse bamenya imbuga zicuruza umuziki. Ibyo bihita bijyana no kwamamaza ibyo bakora kuri izo mbuga zicuruza umuziki zirimo audiomack, boomplay na Spotify. Abandi basigaye batinyuka gukora ibitaramo binini nko muri Bk Arena. Ikintu Kiiiz avuga ko barusha abo mu Burundi. Ibyo bituma bigarurira isoko rinini.

Ibyo yavuze byabaye nk'ibisembura Abarundi bamaze iminsi bavuga ko barakazwa nuko umuziki wo mu Rwanda wateye imbere kurusha uwabo. Iryo terambere rigaragarira mu kuntu abahanzi bo mu Rwanda bakunzwe indirimbo nyarwanda zigacurangwa cyane i Burundi, bajya kuhakorera igitaramo, abakunzi b'umuziki bakaza ari benshi. Abarundi bakababazwa nuko ikigero ab'i Burundi bari bakunzweho mbere y'imyaka 10 ishize atari cyo bagikunzweho mu Rwanda ndetse babona umuziki wabo uri gukendera.

Muri iyi minsi urubyiruko rwo mu gihugu cy'u Burundi rwiyemeje guhinyura abo bavuga ko byananiranye bongera kwinjira ku isoko ry'umuziki nyarwanda.

Bimwe mu byo bari kwitwaza ngo bagaruke ku isoko ry'umuziki nyarwanda harimo ubuhanga no kwicisha bugufi (bakubaha abatunganya indirimbo) abo bombi bagakorana indirimbo bisanzuranaho nkuko byatangajwe na Prince Kiiiz.

Kiiiz avuze ibi wamwumva kuko amaze iminsi akorana na bo. Nko ku munsi wa none indirimbo ikunzwe yitwa 'Ntabikunda' ya Double Jay Once Again wo mu Burundi yakozwe na we (Kiiiz).

Urebye neza uburyo indirimbo z'i Burundi ziri kwambuka zigakundwa mu Rwanda ubona bitanga ikizere kuko nk' indirimbo yitwa 'Bellissima' y'umuhanzi w'aho witwa DJ Fernando yakunzwe mu ntangiriro z'umwaka wa 2024. Ni indirimbo yamaze igihe iyoboye indirimbo zikunzwe kuri imwe muri radio zikorera mu Rwanda 'Kiss FM.'

Abakurikiranira hafi umuziki w'i Burundi bategereje icyo abahanzi bo muri icyo gihugu baza gukora kuko utunganya indirimbo (producer) Kiiiz yabihishuriye ko bashoboye ahubwo babura isoko gusa. 

Iyi ni imwe ni paje yo kuri Facebook i Burundi yasamiye hejuru ibyo Kiiiz yavuze

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.