Burna Boy yahishuye impamvu adakoresha urubuga rwa Twitter (X)

Umuhanzi Burna Boy yatangaje impamvu ikipe ye ari yo ikoresha konti ye ya X aho kuba ari we ubwe uyikoreshereza.

Oct 12, 2023 - 18:27
Oct 12, 2023 - 18:36
 0
Burna Boy yahishuye impamvu adakoresha urubuga rwa Twitter (X)

Rurangiranwa mu njyana ya Afrobeats Umunya-Nigeria Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri y'umuhanzi Burna Boy, yahishuye ko impamvu adakoresha konti ye ya X yahoze yitwa Twitter, ngo ari ukugira ngo hatagira abantu bamusuzugura kuri interineti, bikaba ari yo mpamvu yayihaye ikipe ye.

Aya magambo, uyu musore wegukanye Grammy Awards yayatangaje mu kiganiro yagiranye na Kiss Fresh FM, aho yashimangiye ko ikipe ye ari yo igenzura konti ye kandi ngo nabo bumubuza kuyikoresha kugira ngo adahuriraho n'abantu batajya bubaha abantu no kwihangnira abandi, bakaba bamubwira nabi, kandi ngo yanga gusuzugurwa.

Akaba yashimangiye ko yirinda kuvuga kuri konti ye kugira ngo ayigenzure neza. Ati " Ndamutse mpawe uburenganzira bwo gukoresha konti yange, buri wese aho ari yatitira n'ubutaka bugatigita bitewe n'amarangamutima yange, kuko ntajya nihanganira gusuzugurwa."

Burna Boy aremeza ko yirinda gukoresha X kugira ngo adatitiza abantu kandi ngo yanga agasuzuguro

Akaba yakomeje avuga ko abantu bakunda kumusuzugura kuri interineti, ku bw'ibyo rero, ngo ikipe ye ntiyatuma ayikoresha. Ati " Buri gihe abantu bagerageza kunsuzugura kuri interineti, ku bw'ibyo, ntabwo bandeka ngo nyikoreshe kuko ubutaka bwahita butigitita. Mvugishije ukuri, ndamutse nyikoresha, nazajya nyimaraho amasaha menshi."

Burna Boy udakoresha konti ye ya X ahubwo igakoreshwa n'ikipe ye, akaba akurikirwa n'abantu miliyoni 8.8. Akaba kandi atari inshuro ya mbere yaba akomoje kuri uru rubuga, dore ko yaherukaga gutangaza ko rukoreshwa n'abantu bateye nk'abasazi, kandi ngo ni mu isi yose.