Juno yahishuye ko intego ze zitari ukuririmba

Umuhanzi nyarwanda Juno Kizigenza yavuze ko yagiye mu muziki nyuma yo kuvunika yamara gukira akabura umwanya wo gukina.

Jul 8, 2023 - 16:09
Jul 8, 2023 - 16:20
 0
Juno yahishuye ko intego ze zitari ukuririmba
Umuhanzi Juno wiyita Ikirura, (photo;Internet)

Umuhanzi nyarwanda umaze igihe kitarengeje imyaka itatu agiye ku bwamamare mu muziki nyarwanda, Juno Kizigenza yahishuye ko yagiye mu by'umuziki nyuma yo kwihebera ruhago ngo ni na byo byatumye ise amwita "Kizigenza" icyo gihe akaba yarafite imyaka umunani, ariko nyuma akaza kuvunika, yava mu mvune agasanga hari abamurenze agahita yerekeza iy'umuziki.

Hari mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ahishura ko yakuze yarihebeye ruhago. Mu bwana bwe ngo umuziki wazaga ku mwanya wa kabiri, dore ko yakundaga kumva urubuga rw'imikino n'ibiganiro bigaruka ku myidagaduro nka "Salus Relax."

Yagize ati;" Nakundaga umupira w'amaguru, najyaga gukina n'abandi bana. Hari igihe nagiye mu majonjora yakozwe n'ikipe ya APR ariko sinabasha kugira amahirwe yo guhitwamo, nikomereza gukina na bagenzi bange."

"Nyuma navunitse ku kaguru, ndarwara, nyuma nza gukira, ngarutse mu ikipe nsanga abo nicazaga bamaze kugera ku rwego rwiza cyane. Ubwo nkajya nkina iminota ya nyuma."

Ku kigo nigagaho cyashyigikiraga ubuhanzi na siporo, nahise nerekeza mu by'umuziki, nkajya nandika nkanaririmba indirimbo zitandukanye.

Ibyo byatumye Juno wiyita Ikirura ashyira hanze indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2020 yise "Mpa Formula." Yayikurikije izindi ndirimbo zakunzwe zirimo Nazubaye, Nightmare, Solid n'umuzingo muto uzwi nka EP. Akaba aherutse gushyira hanze alubumu yise "Yaraje" iriho indirimbo 17.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.