Rafiki Coga Star yahishuye impamvu icyamamare cyarwara agahinda gakabije

Umuhanzi ufite ubunararibonye mu muziki nyarwanda, Rafiki Coga Star wanamenyekanye mu njyana ya coga, yavuze ko bimwe mu bishobora gutuma icyamamare mu bintu runaka cyangwa umuhanzi arwara indwara y'agahinda gakabije ari ugushyira hanze indirimbo ntikundwe.

Jul 9, 2023 - 15:04
Jul 9, 2023 - 15:30
 0
Rafiki Coga Star yahishuye impamvu icyamamare cyarwara  agahinda gakabije
Umuhanzi Rafiki umaze mu muziki nyarwanda hafi ibinyacumi bibiri, (photo; Internet)

Umuhanzi Rafiki wamenyekanye mu njyana ya Coga bituma bamwe bayimwitirira, yahishuye bimwe mu bishobora gutuma icyamamare gihura n'ibibazo byo kurwara indwara y'agahinda gakabije, ari ukutagira ubutunzi kandi birirwa bamuvuga ko ari ku rundi rwego. Umuhanzi na we ngo ashobora kurwara iyo ndwara nyuma yo gushyira hanze indirimbo ntikundwe kandi yarayishoyemo atari make, ibyo bigatuma ahomba.

Mu kiganiro Rafiki yagiranye na Radio Rwanda, yavuze ko abahanzi benshi bakunda guhura n'icyo kibazo cy'indwara y'agahinda gakabije bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo no guhomba.

Yagize ati;" Indwara y'agahinda gakabije ikunda gufata abahanzi, nyuma yo gushyira hanze indirimbo aho kwakirwa neza bakamubwira amagambo mabi ko yakoze indirimbo mbi. Abandi bakayanga, bityo bigatuma ahomba ayo yashoyemo."

Icyamamare kandi ngo gishobora kurwara indwara y'agahinda gakabije nyuma yo kwihebera umukobwa ariko we akamwanga.

Yakomeje agira ati;" Ibaze abantu bose bagukunda ariko wakunda umukobwa umwe akakwanga. Ibyo bituma wibaza ikosa wakoze ukaribura. Bamwe bananirwa no kwihangana bakarwara indwara y'agahinda gakabije."

Rafiki kandi yavuze ko ubukene ari kimwe mu bishobora gutuma umuhanzi arwara indwara y'agahinda gakabije. Ngo yagera ahantu hateraniye abantu benshi bakamubwira ngo nabaririmbire kandi we ameze nabi kubera kubura ibyo kurya cyangwa afite imyenda myinshi.

Bamubajije niba we yarayirwaye, asubiza ko kugendera ku mahame ya kirasita aribyo byamukomeje, bityo ntiyahura n'icyo kibazo.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.