Abafana basariye ibitaramo Taylor Swift afite muri Singapore

Nyuma yaho umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Taylor Swift ahamije ko muri Singapore azahakore igitaramo mu mwaka utaha, ngo abafana bamwe bashobora kubura amatike abinjiza muri icyo gitaramo bafata nk'icy'amateka.

Jul 10, 2023 - 18:04
Jul 10, 2023 - 19:12
 0
Abafana basariye ibitaramo Taylor Swift afite muri Singapore
Igihe Taylor Swift yataramiraga i Ohio ku wa 30 Kamena uyu mwaka, (photo;Internet)

Mu minsi yatambutse nibwo umuhanzikazi Taylor Swift yahishuye ko urugendo rw'ibitaramo bizenguruka hirya no hino ku Isi "Eras Tour" azarukomereza mu gihugu cya Singapore, Aziya mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2024, kuva ku ya 2 kugeza 9 z'uko kwezi kuri sitade y'igihugu, ariko abatari bake haba abo muri Aziya no ku yindi migabane, bakomeje kwibikira amatike azabinjiza muri ibyo bitaramo abandi bakavuga ko nibayabura bitazababuza kujyayo, ngo wenda bazagikurikiranire hanze y'aho kizabera.

Bamwe mu baganiriye n'igitangazamakuru CNBC bahishuye ko byanze bikunze bazajyayo. 

Uwitwa Rjay Ignacio yavuze ko yabona itike atayibona azajyayo aho kizabera kuri sitade y'igihugu ya Singapore (Singapore's National Stadium).

Hari kandi uwitwa  Pasig City ukorera shene ya Youtube muri Phillippine wababwiye ko umuhanzikazi Taylor Swift afite umubare munini w'abafana ku mugabane wa Aziya, bityo amahirwe yo kubona itike yo kwinjira muri ibyo bitaramo bigoranye, ariko na we ngo ntabwo bizamubuza kujyayo, dore ko na we abarizwa mu bantu batega indege bakajya hanze y'ibihugu byabo bajyanywe no kureba ibitaramo cyangwa se imikino runaka.

Uwitwa Kanyarat yahishuye ko we n'umukunzi we bamaze kwibikaho itike izabashoboza kwinjira muri icyo gitaramo.

Ibi bitaramo bikurikirana Taylor Swift ukunzwe cyane mu ndirimbo ye Anti-hero, bizatuma abatari bake bahatakariza amafaranga yabo kuko imibare igaragaza ko muri rusange umufana ashobora kuzahishyura asaga miliyoni ebyiri z'Amanyarwanda ($1,330) harimo itike n'ayo kurya.

Amakuru ava muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika agaragaza ko kuva Taylor yatangiza urugendo rw'ibitaramo bye Eras Tour, igiciro cya hoteli cyazamutseho 50% ngo byaranikubye mu mijyi ya Cincinnati ho muri Ohio no mu wa Pittsburg.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.