Magixx yahishuye uko muri Mavin Records bazamura abahanzi
Umwe mu bahanzi bashyizwe ku itara n’inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, Magixx yavuze ko muri iyi nzu badahita bakorera umuhanzi indirimbo ahubwo babanza kumucisha mu ishuri ry’umuziki.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Alexander Adelabu uzwi nka Magixx yahishuye ko iyo ugeze mu nzu abarizwamo ifasha abahanzi mu by’umuziki ya Mavin Records, badahita bagukorera indirimbo ahubwo babanza kugucisha mu ishuri wigamo imyaka ibiri (2) rikagutyaza mu by'umuziki.
Magixx ukunzwe mu ndirimbo zirimo Okay, 4 Days na Love Don’t Cost A Dime yafatanyije na Aya Starr yavuze ko inzu irereberera abahanzi mu by’umuziki ihagarariwe na Don Jazzy ibanza gucisha umuhanzi mu ishuri mbere yo kumukorera indirimbo. Yagize ati:”Iyo usinyishijwe muri Mavin Records ubanza guca mu ishuri ryigisha umuziki. Uryigamo imyaka ibiri(2) ukurikiranira hafi iby’umuziki. Iyo ni yo myaka umaramo utarakorerwa indirimbo ngo ishyirwe hanze. Iyo usojemo bahita bakwemeza ko uri umuhanzi wabo wemewe.”
Magixx w’imyaka 24 yemeje ko iryo shuri yarisanzemo Rema wakunzwe mu ndirimbo ‘Sound Gasm’, ‘Cham,’ na ‘Calm Down’ yasubiranyemo na Selena Gomez, ati:’Nyigera muri iryo shuri nasanzemo Rema, ariko yasoje mbere yanjye.”
Iyi nzu yitwa ‘Mavin Records’ iherereye mu gihugu cya Nigeria, ni imwe mu nzu zifasha abahanzi bakagira izina rikomeye hirya no hino ku Isi urugero rwiza ni Tiwa Savage, Ayra Starr na Rema. Yashinzwe ku wa 08 Gicurasi 2012, ni ukuvuga ko ku wa 08 Gicurasi 2024 bizihije umunsi w’isabukuru w’imyaka 12. Yatangiranye n’abahanzi barimo Tiwa Savage, Wande Coal, Reekado Banks na Don Jazzy ubwe. Kuri ubu ibarizwamo abahanzi barimo Rema, Ayra Starr, Boy Spyce, Magixx, Ladipoe, Johnny Drille na Lifesize Teddy.
