Live: Icyatumye Prince KID bamurega cyamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwatangije kuburanisha ubujurire mu rubanza ubushinjacyaha bwajuririye burega Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid.

Mar 31, 2023 - 14:14
Mar 31, 2023 - 14:16
 0
Live: Icyatumye Prince KID bamurega cyamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko Rukuru rwatangiye kuburanisha ubujurire, mu rubanza Ubushinjacyaha bwajuririye burega ISHIMWE Dieudonne uzwi cyane nka Prince Kid.

Saa tatu n’igice (9h30 a.m) nibwo inteko y’abacamanza batatu binjiye mu cyumba cy’urukiko n’umwanditsi. Abashinjacyaha bo ku rwego bw’ubushinjicyaha bukuru ni bo bari bahagariye ubushinjacyaha.

Prince Kid we yari yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Me Kayijuka Ngabo, Me Emeylne Nyembo na Me Vedaste Bahati.

Umucamanza uyoboye iburanisha mbere yo gutangira iburanisha yabanje kwibutsa abari mu cyumba cy’urukiko kuza kubahana no kwitwararika mu gihe cy’iburanisha.

Abanyamakuru basabye gufata amashusho n’amafoto bemerewe, gusa gufata amafoto n’amashusho mbere y’uko iburanisha ritangira na nyuma y’iburanisha.

Umucamanza yahaye umwanya Ubushinjacyaha ngo busobanure impamvu bwajuririye.

Abahagarariye Ubushinjacyaha babwiye Urukiko ko bajuririye Ishimwe Dieudonné mu rukiko rukuru, kuko Umucamanza wamugize umwere mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ngo yagize ikibazo cyo kumenya neza imikorere y’icyaha Prince Kid aregwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Umucamanza yananiwe kumenya icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ntabwumvikane bwuzuye bwabayeho hagati ya Prince Kid n’abakobwa bavuga bakoranye “iyo mibonano”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kubona ibimenyetso ku byaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina biba bikomeye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu munsi bwanze umuhezo kugira ngo Abanyamakuru bamenye imikorere y’icyaha ya Prince Kid.

Me Emeylne Nyembo yatse ijambo Urukiko avuga ko imvugo z’ubushinjacyaha uko buri gusobanura imikorere y’icyaha ya Prince Kid, zimushinja kandi Umukiliya we agikekwaho icyaha.

Me Nyembo ati “Turasaba ko Ubushinjacyaha buhindura imvugo.”

Ubushinjacyaha bwahise buvuga ko bwo buvuga imikorere y’icyaha Prince Kid bushinja nk’ibyabaye, ko bwo budacyeka.

Ababuhagarariye, umwe ati “Keretse Urukiko nirubihindura.”

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko imibonano yakozwe hagati ya Prince Kid n’abakobwa “bamwe mu bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda” ko nta bwumvikane bwabayeho, ko ahubwo habayeho kubafatirana nk’uko byavuzwe n’umutangabihamya wiswe VKF.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Prince Kid ahakana ihohotera aregwa bitavuze ko atarikoze, bwavuze ko yasambanyaga abakobwa ku gahato kubera ko yari abafiteho ububasha.

Bwanatanze imikono y’abakobwa yajyanwe kwa Noteri, nk’ikimenyetso cy’ibyo buvuga. Bavuga ko Miss Iradukunda Elisa (yaje kuba umugore wa Prince Kid), ngo ubwo Prince Kid yafungwaga yashatse Noteri asinyisha abakobwa kugira ngo bemeze ko ntahohoterwa bakorewe.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko burega Prince Kid icyaha cy’inshimishamubiri.

Prince KID yireguye…..

Prince Kid ahawe umwanya kugira ngo yiregure, yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ari ibyaha bitatu, ndetse ko mu kirego n’abahohotewe ari batatu.

Prince Kid yavuze ko umutangabuhamya wahawe VKF yivugiye imbere y’urukiko ko atahohotewe mu nyandiko yakoreye imbere ya Noteri, ndetse no mu rukiko ubwaho ubwo Umucamanza yategekaga ko baza mu rukiko.

Ubwo buhamya batanze ngo babutangiye no mu cyumba cy’urukiko.

Ishimwe Diedonne yabwiye Urukiko ko hari ubuhamya bwatangiwe muri RIB, aho abatanganuhamya babiri batangiye ubuhamya ku masaha amwe n’iminota imwe, kandi babazwa n’umugenzacyaha umwe.

Ati “Ibyo bintu ntabwo bishoboka kuko batavuze ibintu bimwe. Prince Kid ati “Ndasaba hazasuzumwe ubwo buhamya.”

Prince Kid yavuze ko Umutangabuhamya wiswe TGK ari we watanze ikirego bwa mbere akaba mu ntego yari afite kwari ugukora uko ashoboye akaka irushanwa Prince Kid wariyoboye kuva 2014 rigahabwa “umukobwa ushoboye”.

Prince Kid ati “Ibikorwa byose byavuzwe n’Ubushinjacyaha ntabwo byabayeho, ni ibyaha byatekinitswe.”

Yavuze ko ibyamubayeho byose kwari ukugira ngo bamwake irushanwa, kandi nibyo byabayeyo babigezeho.

Ngo mu batanze ubuhamya muri RIB harimo n’umukozi we wo mu rugo.

Iburanisha rirakomeje.....

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.