Icyateye isubikwa ry' urubanza rwa Prince KID cyamenyekanye

Kuri uyu wa Gatanu, 31 Werurwe 2023 nibwo urubanza rwajuririwemo n' ubushinjacyaha rwaburanishijwe ariko byarangiye rusubitswe.

Mar 31, 2023 - 19:05
Mar 31, 2023 - 19:27
 0
Icyateye isubikwa ry' urubanza rwa Prince KID cyamenyekanye

Nyuma yuko Kagame Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince KID mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda kuva mu mwaka wa 2014 kugeza ajyanywe mu nkiko muri Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gusambanya bamwe mu bakobwa baryitabiriye. Yagizwe umwere kuri ibyo byaha ariko Ubushinjacyaha bwarajuriye, urw' ubujurire rwaburanishijwe kuri uyu wa 31 Werurwe ariko birangira rusubitswe.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 2 Ukuboza 2022 rwamugize umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. 

Urwo rubanza rwatangiye mu masaha ya mugitondo rwakomeje no mu masaha ya nyuma ya Sita, impaka zari nyinshi ku mpande zombi; ku ruhande rwa Prince KID, abamwunganira batanganga ingingo zisenya iz' abashinjacyaha buvuga ko hari ibimenyetso bitasobanuwe neza bityo urukiko rugomba kuzisesengura. 

Nkuko twabibabwiye igihe urukiko rwari rurimo kuba, ubushinjacyaha bwari bwaje bwiteguye na Prince KID ndetse n' abamwunganira bagaragaza ko ingingo zabo zihanitse. 

Impaka zabaye nyinshi bituma urukiko rusubika urubanza. Abacamanza banzuye ko kibera impaka ndetse n'ingingo zatanzwe zitarasobanurwa neza, bahisemo kurusubika. Barwimuriye ku wa 28 Mata uyu mwaka, ngo ruzasubukurwa mu masaha ya mugitondo.

Ni urubanza kandi rwabereye mu ruhame. Bamwe mubarwitabiriye harimo na Iradukunda Elsa ufite ikamba rya Miss Rwanda 2017, uyu akaba aherutse no gusezerana na Prince KID mu mategeko. Hakaba hategerejwe gusezerana imbereye y' Imana.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.