X Dealer washinjwaga kwiba telefone ya The Ben yagizwe umwere
Isomwa ry’urubanza rwaregwagamo X Dealer washinjwaga kwiba telefone ya The Ben, ryabaye ku wa 12 Kamena 2024, ryanzuye ko agizwe umwere.
Nyuma yuko Ubushinjacyaha bushinje Ndagijimana Eric uzwi nka X Dealer kwiba telefone (telephone) iri mu bwoko bwa iPhone 14 Pro Max ya Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, bukamusabira gufungwa imyaka ibiri (2), ku wa 12 Kamena 2024 yagizwe umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.
Umucamanza yasomye imyanzuro y’urubanza rwaburanishijwe ku wa 03 Kamena 2024 maze banzura ko X Dealer agizwe umwere ku cyaha yashinjwaga cyo kwiba telephone ya The Ben ayibiye i Bujumbura mu Burundi mu ijoro ryo ku wa 30 Nzeri rishyira ku wa 01 Ukwakira 2023 mu kirori cyiswe “Meet& Greet.” Ni ikirori cyabanjirije igitaramo The Ben yahakoreye ku wa 01 Ukwakira 2023.
The Ben amaze kwibwa iyo telephone, hakozwe iperereza babona iherereye kwa Mutwe mu mujyi wa Kigali. Hahise hakekwa ko yaba yibwe na X Dealer kuko na we yari yitabiriye icyo kirori i Bujumbura.
Mu iburana, X Dealer yavuze ko atumva uko yari bubikore nyamara hari abashinzwe umutekano w'uyu muhanzi, agasaba ko hakwitabazwa kamera z’umutekano.
Yavuze kandi ko ntaho yari bunyure Uwicyeza Pamella wari waherekeje umugabo we The Ben [Bari barasezeranye gusa imbere y'amategeko ya Leta ariko ubu bamaze gukora n'indi mihango yose y'ubukwe].
Nyuma yo kubisesengura byose, Urukiko rwasanze nta bimenyetso bifatika ubushinjacyaha bwatanze, birangira X Dealer agizwe umwere. Urukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge rwatangaje ko hagize uwifuza kujujurira iki cyemezo afite iminsi 30 gusa.
Urubanza rwa X Dealer rwatangiye ku wa 05 Ukwakira 2023, rwasomwe ko ari umwere ku wa 12 Kamena 2024.
