Davido yishimiye ibihembo bishya bya Grammy bizaharirwa Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati
Angelique Kidjo na Davido bafashe iya mbere bavuga ko bashimishijwe nuko umuryango 'The Recording Academy 'utegura ibihembo karundura bishimira abagize uruhare mu muziki hirya no hino ku Isi bizwi nka Grammys wamaze kwemeza ko bagiye gushyiraho ibirebana n'umugabane w'Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati.
Nyuma y'imyaka ibiri (2) biganirwaho, umuryango 'The Recording Academy 'utegura ibihembo bya Grammy wamaze kwemeza ko ugiye kwagurira ibikorwa byawo ku mugabane w'Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati biciye mu kuhateguriramo ibihembo byaho byihariye bizitwa 'Grammy Africa and the Middle East Awards.' Ni ibintu byashimishije bamwe mu bahanzi barimo Davido.
Mu kiganiro David Adedeje Adeleke uzwi nka Davido yagiranye na Yahoo.com yavuze ko yishimiye kuba hafashwe umwanzuro wo gutegurira Afurika ndetse n'Uburasirazuba bwo Hagati ibihembo bya Grammy. Ibi kandi ngo byerekanye ikimenyetso cy'impinduramatwara y'umuziki w'Afurika.
Yagize ati:"Nk'umuhanzi w'Umunyafurika nishimiye kuba umuryango 'The Recording Academy' utegura ibihembo bikomeye ku Isi bya 'Grammy' ugiye kwagurira ibikorwa byawo muri Afurika ndetse no mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi bigaragaza ukwivugira kw'impano ndetse n'impinduramatwara y'umuziki w'Afurika hirya no hino ku Isi."
Davido avuze ibi, nyuma yo guhatanira ku nshuro ye ya mbere ibihembo bya Grammy ya 66 byabaye muri Gashyantare 2024.
Umwe mu bahanzikazi bakomeye kuri uyu mugabane w'Afurika dore ko yigeze kwegukana Grammy inshuro eshantu (5) witwa Angelique Kidjo, na we yanejejwe nuko umuryango 'The Recording Academy' wazirikanye Afurika.
Yagize ati:"Umuryango 'The Recording Academy' ukomeje kwagura amaboko hirya no hino ku Isi mu gufasha abanyamuziki, kandi n'Abanyafurika biteguye kubona ibyiza byayo."
"Turi umugabane w'urubyiruko rw'abihebeye umuziki. Nishimiye kubona umuryango 'The Recording Academy' ugirana ubufatanye n'ibihugu by'Afurika birimo Nigeria, Kenya, Rwanda, Afurika y'Epfo."
Icyo cyemezo cyo kwagurira ibihembo bya Grammy muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati cyakiriwe neza n'abayobozi, abahanzi ndetse n'abakunzi b'umuziki bari banyotewe no kubona abahanzi babo batwara Grammy. Binubiraga ko batazirikanwa mu muziki nkuko abo ku mugabane w'Amerika y'Amajyepfo bazirikanwa; bashyiriweho igihembo cyabo cya Grammy kizwi nka 'Latin Grammy Awards.' Billboard igaragaza ko 'Latin Grammy Awards ' yatangiye gutangwa ku wa 13 Nzeri 2000.
Umuryango 'The Recording Academy' wamaze kwemeza ko hazabaho Grammy yahariwe umugabane w'Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati
