Ndashaka abakobwa icumi bo kunduhura.

Rema yavuze ko yifuza abakobwa icumi bo kumuruhura ubwo azaba agiye muri Ghana.

Dec 30, 2021 - 08:35
Dec 30, 2021 - 09:43
 0
Ndashaka abakobwa icumi bo kunduhura.

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria ukiri muto kuko yavutse kuwa 01 gicurasi 2000, Remmy Boy (Rema), yatangaje ko ubwa aza kuba ageze muri Ghana akeneye abakobwa icumi bo kumuruhura.

Abinyujije k'urukuta rwe rwa Twitter yagize ati " abakobwa icumi ubwo nzaba ngeze Ghana bo gutuma mera neza".  Abantu bahise batangira gutangaho ibitekerezo bavuga ko ibyo bitari bikwiye.

Shatta Wale, umuhanzi ukomeye wo muri Ghana uherutse kwemererwa gukorera Naija yahise amusubiza ati" uku ni ugusuzugura abakobwa ba Ghana, niba ushaka ibikuruhura uzaze wishyure bagukorere massage"

Shatta Wale kandi mu minsi yashize yigeze kwibasira abahanzi bo muri Ghana ubwo yakoreshaga imvugo itari nziza abavugaho ati" Bambwiye ko ntashobora kuzuza sitade. ariko ngewe nta njiji y'umuhanzi wa Nigeria nitayeho, nitaye kunyungu z'abafana bange. Fuck Nigeria" 

Aba bahanzi bombi basa nk'aho batumvikana, Shatta Wale wavutse ku wa 17 ukwakira 1984 ubu akaba afite imyaka 37 n'undi Rema wavutse ku wa 01 gicurasi 2000 ubu akaba afite imyaka 21.

Shatta Wale ukomoka Accra muri Ghana.

Chekhov Journalist ✅