Shaddy Boo w'abana babiri ari mu rukundo n'umusore utazwi

Umugore wa mbere ukurikirwa cyane mu rwagasabo Shaddy Boo yamuritse umukunzi mushya ku munsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi (Abagore) tariki 08 Werurwe 2022.

Mar 8, 2022 - 09:41
Mar 8, 2022 - 09:44
 0
Shaddy Boo w'abana babiri ari mu rukundo n'umusore utazwi

Shaddyboo uherutse kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram akaba uwa kabiri w’umunyaRwanda ubigezeho, ari mu rukundo n’umusore w’Umunyarwanda ariko utuye muri Kenya witwa Manzi Jeannot.

Abakurikirana  Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi babona ingendo akorera muri Kenya

Abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biroroshye ko babona ko ari mu munyenga w’urukundo bitewe n’amagambo asigaye yandika usibye ko adatinya no kubasangiza amashusho ari kumwe n’umukunzi we.

Mu masaha make ashize yagize ati “Ibaze kubona urukundo n’ubushuti mu muntu umwe!”

Aya magambo yari akurikiye amashusho ari kumwe n’umusore bivugwa ko bari mu rukundo.

Mu ijoro ryo ku wa 7 Werurwe 2022 umwe mu nshuti za Shaddyboo yasohoye amashusho y’uyu mugore asomanira mu kabyiniro n’uyu musore bari gukundana.

Muri iki gitondo Shaddy nibwo abinyujije kuri Instagram atomagije umukunzi mushya ati “ rimwe uzahura n’umuntu nawe urambiwe imikino , kandi kwizerwa kwe kuzahuza  n’ukwawe “

Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko bahitamo gutandukana buri wese agaca ukwe mu 2016.

Kuva yatandukana na Meddy Saleh, ntabwo yongeye gushyira amakuru y’urukundo rwe hanze nubwo hatasibaga kuvugwa no gukekwa abasore batandukanye.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.