Chelsea FC ifatiriwe kumunsi w'amavuko, hamwe nindi mitungo ya Roman Abramovich!

Mar 10, 2022 - 11:56
 0
Chelsea FC ifatiriwe kumunsi w'amavuko, hamwe nindi mitungo ya Roman Abramovich!

Uyu munsi taliki 10 Werurwe Chelsea FC yizihizaga isabukuru y'imyaka 117 imaze ishinzwe.

Kumasaha yigicamunsi nibwo inkuru yageze hanze mubitangazamakuru byo mubwongereza ivuga ko Umuherwe wumu Russia Roman Abramovich akanaba nyiri Chelsea ashyizwe kurutonde rwabandi ba Russia imitungo yabo igomba guhita ifatirwa mu Bwongereza byose nkingaruka z'intambara yashojwe n'Uburusiya muri Ukraine.

Ibi bivuze iki kuri Chelsea FC?

Nkuko biri gucicikana mubitangazamakuru byo mu Bwongereza, Chelsea FC ubu ntiyemerewe kugura, kugurisha cyangwa kongera amasezerano y'abakinnyi ndetse ntinemerewe no kugurisha ama Ticket yo kumikino. ibi byose bikaba bishyira ubuzima bwa Chelsea FC mukangaratete nkaho bamwe mubakinnyi barimo na Captaine wa Chelsea FC Cesar Azpilcueta, Rudiger na Christensen bemerewe guhita bigendera k'ubuntu imikino yiyi Season ikirangira dore ko amasezerano yabo ari kurangira kandi iyi kipe ikaba itacyemerewe kubongerera amasezerano. amakuru y'Ibihano Chelsea FC yafatiwe ari gukomeza ajya hanze uko amasaha agenda yegera imbere.

ibi bihano iyi kipe ifatiwe bikaba byazongera kurebwaho taliki 31 Gicurasi uyu mwaka , habaye ntagihindutse. Roman akaba agiye gisaganwa nigihe areba ko byakunda ko agurisha ChelseaFC dore ko ikinyamakuru The Telegraph gitangaza ko hakiri amahirwe, gusa ayo kuba yakacyira amafaranga agurishije Chelsea akaba angana na Zero nkuko Matt Law ukurikiranira amakuru ya Chelsea hafi abitangaza.