i Burayi: U Rwanda rwigijweyo? Igikombe Cy’Isi giterwa ishoti, Impinduka mwitangwa rya Ballon D’or!

Mar 12, 2022 - 18:44
Jun 21, 2022 - 11:46
 0
i Burayi: U Rwanda rwigijweyo? Igikombe Cy’Isi giterwa ishoti, Impinduka mwitangwa rya Ballon D’or!

Ballon d'or igikombe gitangwa buri mwaka nikinyamakuru France Football gihembwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi cyatangiye gutangwa muw'1956 umwongereza Stanley Matthews wakiniraga Blackpool aba ariwe ubimburira abandi, naho ufite byinshi akaba Lionel Messi watwaye 7 akaba ariwe unagiheruka.

Kumunsi wejo taliki 11 Werurwe, France Football yatangaje impunduka enye zingenzi mubizajya bigenderwaho hatangwa Ball D'Or ingaruka zizo mpinduka zikaba zishobora no kuzagera kubari basanzwe batora bo mu Rwanda.

Zimwe murizo mpinduka nizi zikurikira:

1. Gutora hazajya hashingirwa uko umukinnyi yitwaye mungengabihe yamarushanwa y'iburayi (Season) aho kureba umwaka usanzwe utangira muri mutarama ukarangirana n' Ukuboza (Calendar Year ). Bityo rero Ballon D'or ya 2022 izashingira kubyavuye muri Season ya 2021/22 izarangirana n’amarushanwa ya Euro y'abagore muri Nyakanga. Ibi bigahita bishyira igikombe cy'isi kuri Ballon D'or izatangwa 2023.

2. Urutonde rw'abazatorwamo uwegukana Ballon D'Or ntabwo ruzongera gukorwa nabanyamakuru ba France Football na L'Equipe gusa ahubwo na Ambasaderi Didier Drogba ndetse n'umunyamakuru Truong anh Ngoc ukomoka muri Vietnma hanyuma umunya Czech Karolina Hlavackova nawe akazafasha mwikorwa ry'urutonde rw'abazatorwamo uhiga abandi mubagore.

3. Abahagarariye ibihugu byambere 100 kw'Isi mubagabo kurutonde ngaruka kwezi rwa Fifa uruzwi nka Fifa ranking nibo bazajya bemererwa gutora. U Rwanda ubu ruri kumwanya w' 136 ku rutonde ruheruka rw'ukwezi gushize kwa Gashyantare ubwo narwo rurasabwa kuzaba ruri mubihugu 100 byambere ngo ruhagararirwe mumatora, naho mubagore hazajya harebwa ibihugu 50 byambere muri Fifa ranking.

4. Mwitangwa ry'Umupira wa zahabu (Ballon d'Or) France Football itegura ikanatanga iki gihembo cy'umukinnyi wa ruhago mwiza kurusha abandi yaciye akarongo kubintu 4 byingenzi bizajya bigenderwaho by'umwihariko, icyambere hazarebwa uko umukinnyi yitwaye kugiti cye, icyakabiri harerebwe uko yitwaye na equipe ye ndetse nibikombe batwaranye, icya Kane hazibandwa kumibanire n'imyitwarire ye nabandi mukibuga hanarebwa cyane uburyo yoroherana nabandi ibizwi nka Fair Play.

Izo zikaba arizo mpinduka zizagaragara mwitangwa rya Ballon D'Or y'uyu mwaka ndetse nibindi bihe bizakurikira mwitangwa rya Ballon d'Or ya France Football, uyu mwaka izatangwa mukwezi kwa Cumi 'Ukwakira'.