UPDATES: Ibivugwa mu makipe yombi mbere y'umukino wa Arsenal izakira Manchester City uzaba kuri iki cyumweru

Ni umukino w'umunsi wa 25 wa shampiyona y'ubwongereza Primier League 2020/21 uzahuza Arsenal ku kibuga cyayo yakiriye Manchester City iyoboye urutonde by'agateganyo kugeza ubu.

Feb 20, 2021 - 14:23
Feb 20, 2021 - 16:10
 0
UPDATES: Ibivugwa mu makipe yombi mbere y'umukino wa Arsenal izakira Manchester City uzaba kuri iki cyumweru

Mu kipe ya Arsenal n'ibyishimo haba k'umutoza no ku bakinnyi kuko ikibazo cyari gikomeye cyane kirikugenda kibonerwa igisubizo, ni nyuma yuko bamaze imikino irenga ine  batabasha kubona amanota atatu ariko kugeza ubu twavuga umwuka wongeye kuba mwiza kubera ko imikino ibiri iheruka babashije kubona intsinzi.

Ku ikipe ya Manchester city ibintu bikomeje kuba ubyishimo kuko irikuvuna umuheha ikongezwa undi kuko ifite agahigo kugeza ubu ko imaze imikino 17 itaratakaza amanota atatu, muri make umuntu avuze ko igenda ikoza imitwe y'intoki ku gikombe cya shampiyona ntago yaba yibeshya, aho irusha ikipe ya kabiri Manchester united amanota agera ku 10.

Haba ku ikipe ya Arsenal na Manchester city ikirimo kuvugwa cyane n'imvune z'abakinnyi ngenderwaho. 

Umukinnyi Thomas Partey ni umwe mu bagenderwaho muri Arsenal mu kibuga hagati kuko bamuguze muri atletico madrid kugirango aze gukemura ibibazo Arsenal yagiraga harimo nko kubura uzibira abinyuma ariko aracyafite ikibazo k'imvune y'igihe kirekire

Thomas Partey aracyafite imvune

Kuri Manchester city bashobora kugarura ILKAY Gundogan nawe n'umukinnyi wo hagati ariko ukina asatira, numwe mu bakinnyi ikipe igenderaho ndetse unatanga akazi kuyandi makipe kuko imikino itanu iheruka yakinnye afitemo ibitego 4 ndetse banagaruye igihanganjye Kevin Debrune, gusa iyi kipe yo iracyafite abandi bakinnyi bakiri mu mvune nka Nathan Ake.

Ilkay Gundogan yagarutse

Kevin De bruyne nawe yagarutse ku mukino wabaye muri iki cyumweru

Aya ma kipe akunze guhura kenshi ariko Manchester city imaze igihe yiharira intsinzi gusa nta mukino usa nundi.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw