Umukinnyi w’Amavubi na As Kigali, Kalisa Rachid afite ikibazo kidasanzwe

Ikibazo cy’umukinnyi wo hagati mu ikipe y’Igihugu, Amavubi udashobora gukina umukino ngo awurangize cyayobeye umutoza Mashami Vincent n’abakurikirana iby’umupira w’amaguru muri rusange, uyu mukinnyi wari wajyanye na As Kigali muri Tunisia ntari mu bakoreshejwe mu mukino Club Sportif Sfaxien yatsinzemo 4-1.

Feb 20, 2021 - 13:27
 0
Umukinnyi w’Amavubi na As Kigali, Kalisa Rachid afite ikibazo kidasanzwe

Ku wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, Umutoza Mashami Vincent yagerageje gusobanurira Abanyamakuru ikibazo cy’uriya mukinnyi Kalisa Rachid.

Yabazwaga impamvu adakunda kurangiza umukino, ariko akaba ari we ahitamo gukinisha.

Mashami ati “Ntaho byanditse ko agomba gukina umukino wose akawurangiza, kimwe n’uko ntaho byanditse ko umukinnyi agomba gusimbuzwa undi, ibyo bishobora kubaho ariko abakinnyi bashobora kurangiza umukino ari 11 nta we usohotse, kimwe n’uko mu basimbura umukino urangira ntawinjiye.”

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu yavuze ko yakinishije Kalisa Rachid kubera ko “twabonaga yujuje ibisabwa byose.”

Yagize ati “Inshuro mwabonye asohoka nta buvuzi yakorewe, ndetse imyitozo yayikoraga neza 100%. Ikibazo cye gishobora kuba ari ‘psychological’, uramubaza ngo ikibazo ufite ni ikihe? Akabuga ko hari aho agera akaguru ke ntigatange umusaruro 100%. Wabaza Abaganga ugasanga nta kibazo afite, imyitozo akayikora neza. Rashid namukinishije mwizeye 100% na we ameze neza 100%, n’Abaganga babizi ko ameze neza 100%.”

Umutoza Mashami avuga ko ari ugukomeza kumuganiriza.

Ati “Na we arabizi ko nta kibazo afite. Yakinnye umukino wa KCCA ntiyawurangiza, ashobora kuba agifite trauma. Ni ugukomeza kumuha inama.”

Kalisa Rachid ni umwe mu beza ikipe y’Igihugu Amavubi na As Kigali zifite mu bakina hagati. Gusa ikibazo cye gikomeje kubyutsa impaka, hari bamwe bemeza ko ashobora kuba akinira ku mvune y’igihe kirekire, abandi bakarengaho ‘bakavuga ko ikibazo cye cyaba kihishemo ‘amarozi avugwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda’ aho abakinnyi bamwe ngo bahemukira bagenzi babo.

Hari amakuru avuga ko As Kigali izabagisha uyu mukinnyi kuko afite imvune.

Kalisa Rachid ibye bikomeje kutavugwaho rumwe na benshi

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw