Juno Kizigenza yakomoje ku mubano mubi uvugwa hagati ye na Bruce Melodie bapfa ‘Ikinyafu’

Umuhanzi Juno Kizigenza yakuyeho urujijo rw’amagambo yavugwaga ko yakuwe mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ ku munota wa nyuma, hakaba n’abajya kure bagahamya ko umwuka watangiye kuba mubi hagati ye na Bruce Melodie.

Feb 20, 2021 - 11:32
 0
Juno Kizigenza yakomoje ku mubano mubi uvugwa hagati ye na Bruce Melodie bapfa ‘Ikinyafu’

Indirimbo ‘Ikinyafu’ ya Bruce Melodie na Kenny Sol, ni imwe mu zigezweho muri iki gihe.

Nyuma y’uko isohotse amagambo yabaye menshi mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda, hari abahamyaga ko ari indirimbo yari ihuriwemo n’abahanzi bo mu ‘Igitangaza’ aribo; Bruce Melodie, Kenny Sol na Juno Kizigenza icyakora uyu wa nyuma akaba yarakuwemo ku munota wa nyuma.

Ubwo Juno Kizigenza yasohohoraga indirimbo ‘Nazubaye" yabwiye IGIHE ko nta kibazo afitanye na Bruce Melodie, n’ibyo bivugwa by’uko yaba yarakuwe mu ndirimbo ‘Ikinyafu’ nawe abyumva gutyo nk’ibihuha.

Ati “Bitangira hari igitekerezo ko nanjye najya muri iriya ndirimbo, ariko nari maze iminsi nsohoye indi yitwa Solid, mfite n’indi nakoranye na Papa Cyangwe, ndi kwitegura no gusohora iyi nshya, urumva ko byari kumbana byinshi.”

Uyu musore yavuze ko nk’ikipe bicaye hamwe bakareba mu nyungu za buri wese, bakemeza ko atazagaragara mu ndirimbo ‘Ikinyafu’, bamusaba gushyira ingufu mu mishinga ye.

Juno Kizigenza avuga ko nta kibazo yigeze agirana na Bruce Melodie gishingiye kuri iyi ndirimbo, aboneraho guha ubutumwa abakunze kuvuga ko yaba ari mu minsi ye ya nyuma mu ‘Igitangaza Music’.

Ati “Bruce Melodie ndamushimira, bamfashe ntazwi bangira uwo ndiwe kugeza ubu, rero nibaza ko ngiye kubitura ntabitura kubacika. Ndacyahari ndacyakorana nabo.”

Ibi byavugwaga mu gihe Bruce Melodie amaze iminsi ahinduye umujyanama we mu bya muzika atandukana na Kabanda Jean De Dieu bari bamaranye imyaka itanu, atangirana urugendo rushya na Lee Ndayisaba.

Reba indirimbo NAZUBAYE ya Juno Kizigenza

Indirimbo IKINYAFU bivugwa ko yateje amubano utari mwiza hagati ya Juno Kizigenza na Bruce Melodie

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw