Umukinnyi ukomeye w'ikipe ya Espagne yemeye gukinira Amavubi banatangaza igihe azakinira umukino wa mbere

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Pontevedra iherereye muri shampiyona y'Icyiciro cya Kane mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero González yamaze kwemera kuzakinira Ikipe y'Igihugu Amavubi.

Nov 1, 2022 - 16:31
Nov 1, 2022 - 16:31
 0
Umukinnyi ukomeye w'ikipe ya Espagne yemeye gukinira Amavubi banatangaza igihe azakinira umukino wa mbere

Hari haciyeho Igihe kitari kirekire abayobozi ba FERWAFA bemeje ko biteguye guha ubwenegihugu abakinnyi bakina hanze y'u Rwanda ndetse bakaba batavuka mu Rwanda gusa ariko bakaba babaha ubwenegihugu bakaza bagatanga umusaruro mu ikipe y'igihugu Amavubi.

Iyi gahunda yo gukinisha abakinnyi baturutse hanze y'u Rwanda ishobora gutuma Amavubi akinisha Jon Bakero González w'imyaka 26 y'amavuko dore ko yarambagijwe n'umutoza ukomoka muri iki gihugu ndetse akaba arimo atembere isi ashaka abakinnyi.

Amakuru the fact yamenye Kandi ifitiye ibimenyetso, ni uko Jon Bakero González nta mpaka azatangira gukinira Amavubi mu mikino ya gicuti iteganyijwe muri uku kwezi k'Ugushyingo 2022, aho u Rwanda rushobora kuzahura na Sudan n'u Burundi.

Jon Bakero González yavutse ku wa 5 Ugushyingo 1996 abonera izuba ahitwa i Sitges mu gihugu cya Espagne, afite ubuhanga bwo gukina nka rutahizamu wa kabiri cyangwa agakina hagati mu kibuga afasha ba rutahizamu.

Uyu musore yanyuze mu makipe atandukanye arimo FC Tucson, Carolina Dynamo, Chicago Fire, Tulsa Roughnecks, Toronto FC, Phoenix Rising, Slavia Sofia na Pontevedra abarizwamo ubu.

Chekhov Journalist ✅