Europa League: Manchester United yatomboye AC Milan mu gihe Arsenal yahawe amahirwe yo kwihorera

Kuri uyu wa Gatanu habaye Tombola ya 1/16 cya Europa League kizatangira gukinwa ku italiki ya 11 Werurwe aho Manchester United yatomboye AC Milan ya Zlatan Ibrahimovic mu gihe Arsenal yongeye gusakirana na Olympiakos yayibabaje mu mwaka w’imikino ubwo yayisezereraga muri 1/32 ku gitego cyo hanze

Feb 26, 2021 - 14:05
 0
Europa League: Manchester United yatomboye AC Milan mu gihe Arsenal yahawe amahirwe yo kwihorera

Manchester United yaraye isezereye Real Sociedad muri 1/32 iyitsinze ibitego 4-0 mu mikino yombi,ihita itombora AC milan baherukaga guhurira mu mikino ya Champions League bombi bakicyiyubashye I Burayi.

Manchester United na AC Milan bafite ibikombe 10 bya UEFA Champions League bose ariko kuri ubu ntabwo bakigaragara nk’amakipe akomeye muri iki gikombe gihuza ibigugu I Burayi.

United ntabwo ikunze koroherwa na AC Milan mu marushanwa y’Iburayi kuko mu nshuro 5 bamaze guhura,iyi kipe yo mu Butaliyani yabasezereye 4 kose.

Ku rundi ruhande,Arsenal yasezereye bigoranye Benfica Lisbon mu ijoro ryakeye iyitsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi,yatomboye Olympiakos yo mu Bugereki baherukaga guhura mu mwaka ushize muri iki gikombe.

Mu mukino wa 1/32 wabaye muri Werurwe 2020,Arsenal yagiye mu Bugereki itsindirayo igitego 1-0 ariko ku kibuga cyayo ikora amakosa akomeye iracyishyurwa mu minota 30 y’inyongera amakipe yombi yinjizanya igitego 1-1 birangira Arsenal isezerewe ku gitego cyo hanze.

Agashya kari muri uyu mukino nuko Arsenal yaraye iboneye itike ku kibuga cya Olympiacos cyitwa Georgios Karaiskakis ndetse yagikiniyeho inshuro nyinshi cyane mu marushanwa y’I Burayi ihura n’iyi kipe.

Ikipe ya Tottenham ya Jose Mourinho yatomboye Dynamo Zagreb yo muri Croatia mu gihe Leicester City yo yaraye isezerewe na Slavia Prague ku bitego 2-0 mu mikino yombi.

Uko tombola yagenze

Ajax v Young Boys

Dynamo Kiev v Villarreal

Roma v Shakhtar Donetsk

Olympiacos v Arsenal

Dinamo Zagreb v Tottenham

Manchester United v AC Milan

Slavia Prague v Rangers

Granada v Molde

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175