Rayon Sports ifite abafana benshi ariko ikaba ikennye yatangije uburyo bwo kubarura abayikunda aho bari hose ku Isi
Hari umugani w’ikinyarwanda uvuga ko ‘’Uburo bwinshi ntibugira umusururu’’ Rayon Sports ifite abayikunda benshi ariko ikunze guhora mu bukene ndetse ubuyobozi bwayo bukanatangaza ko bakeneye ubufasha bw’abayikunda. Umuryango wa Rayon Sports watangije uburyo bwo kubarura abakunzi bayo aho bikorwa hifashishijwe uburyo bwa telefone ukanze *702#.
Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu ku cyicaro cya Rayon Sports giherereye ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko “Buri wese yashyiriweho uburyo bworoshye kwiyandikisha hifashishijwe ikoranabuhanga anyuze kuri *702#, agakurikiza amabwiriza. Ubikoze yishyura 300 Frw agahabwa nimero ye imuranga.”
Yakomeje agira ati “Ubu buryo bushobora gutuma umuntu yandikisha undi udafite telefoni. Nimero ahawe ni yo izajya yifashishwa mu bindi bikorwa bya Rayon Sports, akabona n’izindi serivisi zitandukanye.”
Umuyobozi w’Umuryango wa Rayon Sports yasobanuye ko impamvu hashyizweho ubu buryo ari ukugira ngo bizayifashe gukora igenamigambi ryayo.
Ati “Iki gikorwa kizafasha Umuryango wa Rayon Sports gukora igenamigambi rirambye.”
“Turifuza ko twasubukura Shampiyona twaramaze kwesa uyu muhigo wo kubona nimero ituranga.”
Rayon Sports iherutse gutangaza ko ifite gahunda y’icyerekezo cya 2030, aho hari ibyifuzo byagaragajwe n’abafana n’abakinnyi binyuze mu bitekerezo bahaye ubuyobozi.
Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, Mbusa Kombi Billy na Uwimana Abdul bayikiniye ndetse n’abafana barimo Ngenzahimana Bosco ’Rwarutabura’ ni bamwe mu biyandikishije bwa mbere.