Abafana ba Rayon Sports bakoze agashya k'amafaranga bahaye umukinnyi wabatsindiye Sunrise yari yarabateye ubwoba

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati ndetse ushobora no gusatira izamu wavuye muri AS Kigali yahawe akayabo k'ishimwe ry'igitego yari amaze gutsinda cyahesheje Rayon Sports insinzi.

Nov 5, 2022 - 17:03
Nov 5, 2022 - 17:03
 1
Abafana ba Rayon Sports bakoze agashya k'amafaranga bahaye umukinnyi wabatsindiye Sunrise yari yarabateye ubwoba

Ndekwe Félix yafashije Rayon Sports gutsinda Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino wa Gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda, yongera gusubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.

Rayon Sports yakiriye Sunrise FC ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 4 Ugushyingo 2022, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni umukino watangiye Ikipe ya Sunrise FC ari yo yiharira umukino ahanini ariko Mussa Esenu na Paul Were bageragezaga gushaka ko babonera Rayon Sports igitego gusa bikomeza kwanga kubera guhagarara neza kwa ba myugariro b’iyi kipe yo mu Burasirazuba bari bayobowe na Nzayisenga Jean D’Amour.

Ntabwo aba ba myugariro ari bo bari bahagaze neza gusa ahubwo n’umunyezamu Mfashingabo Didier na we yagaragaje ko yari yiteguye, akuramo imipira itatu yashoboraga kuvamo igitego muri iki gice.

Uku ni ko Samson Babua rutahizamu wagoye cyane Rayon Sports, yakomeje guhora imbere y’izamu na we ashaka igitego ariko akagorwa no kuba yari wenyine imbere.

Ku munota wa 42 w’igice cya mbere, Babua yakoreweho ikosa ryashoboraga kuvamo penaliti ariko hari hanze y’urubuga rw’umunyezamu. Yakomeje gushaka kugera ku izamu ariko Ganijuru Elie ntiyamukundira. Byatumye iminota 45 ibanza irangira amakipe yombi anganya 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye abakinnyi ba Sunrise FC bakina nk’aho bashaka inota rimwe uburyo bwo gusatira buba gushotera kure.

Rayon Sports yasaga nk’aho ari yo mahirwe yayo yo gushaka igitego ariko uruhande rwa Tuyisenge Arséne rukomeza kugorana kuko yatakazaga imipira myinshi yagombaga gushyira mu rubuga rw’umunyezamu Mfashingabo Didier.

Kubera gutakaza imipira kwa hato na hato, iminota 10 y’iki gice na yo yayobowe na Sunrise FC, yarushije cyane Rayon Sports mu kibuga hagati no gukina umupira wihuta ugana ku izamu.

Kuva uruhande rwa Tuyisenge Arséne rwari rwapfuye Rayon Sports yatangiye gukoresha cyane urwa Paul Were, wabashaga guhangana na Kanani Aboubakal na Nzabonimpa.

Ibi byaje no kubyara umusaruro kuko ku munota wa 63 rwa ruhande rwanyuzeho Paul Were na Iraguha Hadji wanyuze hagati y’abakinnyi babiri atanga umupira, Were awurekera Ndekwe Félix, atera ishoti rikomeye riruhukira mu izamu, igitego cya mbere kinjira gityo.

Nyuma y’iki gitego Rayon Sports yakoze impinduka ikura mu kibuga Tuyisenge Arséne ishyiramo Moussa Camara wakinaga umukino we wa mbere kuva yagera muri Rayon Sports.

Sunrise FC yakangutse yumva ko idakwiye gukina umukino mwiza udafite umusaruro, ihindura umukino yataka ikoresheje Yafes Mubiru na Samson Babua ariko Samuel Ndizeye na Ngendahimana Eric bakomeza kuba ibamba mu bwugarizi.

Umutoza Haringingo Francis yabonye ko yarushijwe hagati kandi byamuviramo kwishyurwa, akora impinduka akuramo Paul Were ashyiramo Kanamugire Roger, kugira ngo yongere imbaraga hagati mu kibuga.

Ibi byatumye ntaho kumenera Sunrise FC ibona mu minota 90 y’umukino, umusifuzi yongeraho iminota ine na yo ntibabasha kuyibyaza umusaruro, urangira ari 1-0.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo nka Mbirizi Eric, Raphael Osalue na Willy Onana mu kibuga, byatumye irushwa cyane nubwo yaje kubona igitego.

Uyu mukino kandi watumye Rayon Sports isubira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda. Ifite amanota 18 mu mikino itandatu imaze gukina.

Umukino ukurikira Rayon Sports izawukina na Kiyovu Sports [iyikurikiye ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 16] tariki ya 11 Ugushyingo 2022.

Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yavuze ko byibuze abakinnyi babiri mu bo afite bavunitse bazaba baje.

Ati "Dufite abakinnyi bari mu mvune yego, ariko bamwe muri bo bazaba bagarutse. Navuga ko bafite ibibazo by’imitsi gusa kugeza ubu ntawavunitse igufa, hari abo tuzakoresha ku mukino wa Kiyovu Sports."

Ikipe ya Sunrise FC yo uyu mukino uyisize ku mwanya wa munani n’amanota umunani. Umukino ukurikira izakina na APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Nyuma y'umukino abafana ba Rayon Sports bahaye amafaranga Iraguha Hadji watanze umupira wavuyemo igitego, bikaba bivugwa ko yahawe akabakaba ibihumbi 100 by'Amanyarwanda by'Amanyarwanda.

Chekhov Journalist ✅