Brazil: Inkoranyamagambo (dictionary) yongewemo Pelé

Nyuma yo kugira igikorwaremezo cya siporo cyimwitirirwa ku Isi hose, Péle yashyizwe mu nkoranyamagambo ya Brazil.

Apr 27, 2023 - 15:48
Apr 27, 2023 - 22:25
 0
Brazil: Inkoranyamagambo (dictionary) yongewemo Pelé
Pelé yazamuwe ku bitugu bya bagenzi be nyuma yuko Brezil itsinze umukino wa nyuma w’igikombe cy'Isi n’Ubutaliyani, 4-1, muri Estadio Azteca yo mu mujyi wa Mexico, ku ya 21 Kamena 1970, (photo;Internet)

 Inkoranyamagambo yo muri Berezile yongewemo “Pelé” nk'inyito yo gukoresha mu gihe dusobanura umuntu "udasanzwe, ntagereranywa cyangwa wihariye." Ibi byatangajwe n’inkoranyamagambo ya Michaelis ku wa Gatatu, 26 Mata 2023, biri mu bukangurambaga bwashyizwe imbere muri Brazil ndetse yewe no ku isi hose muri rusange bwo kwamaza ibigwi bya Péle.

Nyuma y'ibigwi bihambaye, birimo no gutwara Igikombe cy' Isi inshuro eshatu, yatabarutsee mu mpera z' Ukuboza 2022 afite imyaka 82 nyuma yo kurwara kanseri y'amara.

Iyo ugiye muri iyo nkoranyamagambo ugashaka izina Péle igira iti;"Umuntu udasanzwe, udashobora guhuzwa n'ikintu icyo ari cyo cyose cyangwa umuntu uwo ari we wese, nka Pelé; izina rya Edson Arantes do Nascimento (1940-2022), ufatwa nk'umukinnyi mwiza w'ibihe byose; bidasanzwe, ntagereranywa. Ubu ni Pelé wa basketball, ni Pelé wa tennis, ni Pelé w'ikinamico ya Berezile, ni Pelé w'ubuvuzi. ”

Umusingi (foundation) ya Pelé, Santos FC - aho yakinnye cyane mu mwuga we - kandi Abanyaburezili benshi bishimiye icyemezo cyafashwe n'inkoranyamagambo zizwi cyane muri iki gihugu.

Nyuma yo gutangaza aya makuru, imbuga nkoranyambaga za Pelé zagize ziti: "Imvugo yari isanzwe ikoreshwa yerekeza ku kintu cyiza birakwiriye ko yerekezwa Ku wakoze amateka."

Bakomeza bagira bati: “Twakoze amateka dushyira izina ry'umwami w'umupira w'amaguru mu rurimi rw'igiportigale. Pelé bisobanura 'BYIZA'. ”

Bonheur ABAYO Sport Journaliste