Icyizere ko shampiyona igiye gusubukurwa! Amakipe akomeje gusubukura imyitozo

Nyuma y'uko AS Kigali na Police FC zihawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryemereye Kiyovu Sports gutangira imyitozo mu gihe arimo Musanze na Sunrise FC yanditse asaba gukomorerwa, bica amarenga ko shampiyona iri bugufi gusubukurwa.

Apr 3, 2021 - 13:44
Apr 3, 2021 - 15:09
 0
Icyizere ko shampiyona igiye gusubukurwa! Amakipe akomeje gusubukura imyitozo

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021, ni bwo komisiyo ya FERWAFA ishinzwe gusura amakipe kugira ngo ahabwe uburenganzira bwo gusubukura imyitoza yasuye Kiyovu Sports basanga yujuje ibisabwa ihita ikomorerwa.

Kiyovu Sports yabaye ikipe ya gatatu yahawe uburenganzira bwo gusubukura imyitozo nyuma ya AS Kigali na Police FC zasuwe ku wa Kane zemererwa ku wa gatanu w’iki cyumweru.

FERWAFA yasabye amakipe atarasurwa niba yiteguye kubahiriza amabwiriza yahawe, bityo akaba yasurwa, byaba ngombwa akemererwa. Ku ikubitiro amakipe arimo Musanze FC na Sunrise FC yamaze kwandikira ‘FERWAFA’ asaba gusurwa kuko yiteguye bihagije.

Ntabwo haramenyekana igihe shampiyona izasubukurirwa, ariko ikizwi nuko izakinwa mu buryo bushya butamenyerewe bw’amatsinda. Amakipe uko ari 16 azagabanywa mu matsinda ane, akine mu gihe gito kugeza habonetse iyegukanye igikombe cya shampiyona cya 2021.

Kuva tariki ya 12 Ukuboza 2020, imyitozo n’amarushanwa ku makipe y’icyiciro cya Mbere byahagaritswe nyuma y’uko hari amakipe menshi yari amaze kugaragaramo ubwandu bwa COVID-19.

Gusa hari icyizere ko shampiyona ishobora gusubukurwa mu mpera z’uku kwezi kwa Mata.

Kiyovu Sport yemerewe gusubukura imyitozo

Musanze FC yamenyesheje FERWAFA ko yiteguye gutangira imyitozo

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw