AS Kigali yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup

Ikipe ya AS Kigali yananiwe kurira umusozi muremure yasabwaga gusoza kugira ngo igere mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederations Cup kuko yatsinzwe ibitego 5-2 CS SFaxien mu mikino yombi.

Feb 20, 2021 - 16:42
 0
AS Kigali yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup
AS Kigali yananiwe kugera mu matsinda ya CAF Confederations Cup

AS Kigali yasabwaga gutsinda ibitego 3-0 muri uyu mukino,yabuze amahirwe yo gucana umucyo kuri stade ya Kigali inganya 1-1 na CS Sfaxien.

AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 44 ku gitego cyatsinzwe na Abubakar Lawal wo muri Nigeria bituma inarangiza igice cya mbere ifite igitego 1:0 bwa CS Sfaxien.

Nyuma y’igitego cya AS Kigali, bamwe mu baherekeje ikipe ya CS Sfaxien bateje imidugararo bashaka kwinjira mu kibuga.

Mu gice cya kabiri,AS Kigali yagerageje gushaka igitego cya kabiri ariko abakinnyi bakina inyuma muri CS SFaxien bagora ba rutahizamu ba AS Kigali.

CS Sfaxien yishyuye igitego ku munota wa 60 ibifashijwemo na Firas Chawat wagitsinze n’umutwe ku mupira yahawe mu rubuga rw’amahina ari hagati y’abakinnyi b’inyuma ba AS Kigali, aroba umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame.

CS Sfaxien ni imwe mu makipe akomeye muri Afurika, aho imaze kwegukana iri rushanwa Nyafurika ry’amakipe inshuro eshatu, igikombe iheruka ikaba yaragitwaye mu 2013.

AS Kigali ibuze amahirwe yo kuba ikipe ya Kibiri igeze mu matsinda ya CAF Conferderations Cup nyuma y’aho Rayon Sports ibikoze muri 2018.

Abakinnyi ba AS Kigali babanje mu kibuga:Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Bishira Latif, Rurangwa Mossi, Ishimwe Christian, Rugirayabo Hassan, Kwizera Pierrot, Nsabimana Eric ‘Zidane’, Benedata Janvier, Abubakar Lawal, Shabani Hussein ‘Tchabalala’ na Orotomal Alex.

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw