Sergio Ramos Garcia arasezera kuri Real Madrid akiniye imyaka 16 akayihesha ibikombe 22

    Sergio Ramos winjiye muri Real Madrid mu 2005 arasezera ku buyobozi bwayo uyu munsi ku gicamunsi. Uyu wari kapiteni wayo n’ikipe y’igihugu ya Espagne amasezerano ye azajyaho akadomo ku ya 30 Kamena uyu mwaka ariko yanze kuyongera kuko hari ibyo atumvikanyeho na Real Madrid akiniye imyaka 16 akaba yarayihesheje ibikombe 22.

Jun 17, 2021 - 10:45
Jun 17, 2021 - 10:46
 0
Sergio Ramos Garcia arasezera kuri Real Madrid akiniye imyaka 16 akayihesha ibikombe 22
Sergio Ramos Garcia arasezera kuri Real Madrid akiniye imyaka 16 akayihesha ibikombe 22

Sergio Ramos Garcia yatwaye ibikombe birimo bitanu bya shampiyona, atwara, bine bya Champions League, Copa del Rey bibiri, Spanish Super Cup bine, UEAF super cup bitatu na Fifa club world cup bine.

Carlo Ancelotti utoza iyi kipe yifuzaga kugumana uyu munyabigwi ariko hazamo amananiza yo kuba bashakaga kumuha amasezerano y’umwaka umwe bakanamugabanyiriza umushahara 10% ariko we yifuzaga imyaka ibiri ndetse umushahara we ntunyeganyezwe.

Sergio Ramos yahaye iyi kipe ibintu byose bishoboka mu myaka 16 ayikiniye. Ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma biraza kwitabirwa na Florentino Perez, perezida wa Real Madrid noneho haze kubaho ikiganiro n’itangazamakuru. Inkuru yanditswe na talksport.com yabonye itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko uyu mugabo w’imyaka 35 aza gusezerwaho kuri iki gicamunsi. Yakiniye Real Madrid imikino 571. Mu 2010 yafashije ikipe ye y’igihugu kwegukana World cup. Amakipe arimo Manchester United, Man City, As Roma, Paris Saint Germain na Sevilla ziri kumeza y’ibiganiro n’uyu munyabigwi.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175