Diamond Platnumz yasubije abamusabira kwirukanwa muri BET
Diamond Platnumz yasubije abamusabira gukurwa muri BET azira kuba yarabanye neza na nyakwigendera perezida Magufuli. Yagarutse ku guha akazi umunyamakuru w’icyamamare mu myidagaduro ya Tanzania witwa Diva The Bawse avuga ko yita ku giteza imbere ubucuruzi bwe atajya yita ku byahise. We na Ali Kiba bari gupfa ijambo SwahiliNation. Yasobanuye ko buri muhanzi akwiriye guteza imbere urwo rurimi ntibahere mu magambo.
Diamond Platnumz ahatanye na Burna Boy na Wizkid bose bakomoka muri Nigeria.
Ibihumbi 20 by’abadakunda uyu muhanzi basinye amaburuwa asaba ko yakurwa muri icyo kiciro kuko yakoranye bya hafi na nyakwigendera perezida John Pombe Magufuli na Paul Makonda wahoze ayobora umujyi wa Dar es salaam akaba ahigwa bukware abaryamana bahuje ibitsina.
Mu kiganiro kirambuye yabajijwe ingingo zitandukanye ariko yitsa cyane ku bamwifuriza inabi ati:’’jye nubaha ibitekerezo bya buri muntu, umuntu yanyanga, yankunda, yamvuga nabi byose mbishimira Imana’’. Yakomeje avuga ko hari abantu babyuka nabi abafite urwango ariko nyuma y’igihe bakibuka ko ibyo barimo bakora bigayitse bakagusaba imbababazi.
Amezi atandatu arashize adasohora indirimbo ye gusa
Diamond avuga ko indirimbo yakoze ari kumwe n’abandi zihagaze neza ku ruhando mpuzamahanga ku buryo akwiriye kubyishimira. Ati:’’ushobora gukora indirimbo imwe ikakugeza kure kurusha uwakoze nyinshi, umwaka ushize nakoze ebyiri ariko zabaye iza mbere kuri YouTube mu zarebwe cyane’’. Nubwo nta ndirimbo afite ari wenyine muri uyu mwaka avuga ko ahagaze neza kandi ari umugisha w’Imana kuba indirimbo akora zikundwa cyane.
Diamond yagarutse kuri Diva The Bawse bahoze bashyamirana
Uyu mushoramari mu minsi ishize yahaye akazi umunyamakuru ufite ijwi rikunzwe cyane muri Tanzania. Diva The Bawse mu 2017 bigeze gutukana bari muri studio za Cloud fm. Byageze ubwo Diamond ashaka kumukubita ariko abari bahari baritambitse. Abajijwe uko yahaye akazi uwo bahoze bahanganye yagize ati:’’Jyewe sinjya nita ku byabaye ndeba icyateza imbere ibyo nkora, abantu nibo babikabirije ariko ntabwo byari intambara kwari ugushwana bisanzwe ikindi nifuza kuzapfa nsize amateka meza nta rwango ngirira abantu’’.
Bite bya Swahili Nation iharawe n’ibyamamare birimo Ali Kiba na Diamond?
Mu minsi ishize kuri post za instagram hagaragaraho ijambo Swahili nation. Diamond asobanura ko yifuza ko ururimi rw’igiswahili rugera kure nkuko abo muri Nigeria bageza kure urwabo, Afurika yepfo, n’ahandi uko babikora. Ali Kiba rero kuri instagram ya label ye yanditse ko ari we uririmba igiswahili kiza naho Diamond avanga indimi. Diamond yasubije abamwibasiye ko atazi igiswahili kiza. Ati:’’nta muntu umwe natera ibuye ko aririmba neza igiswahili kuko nifuza ko ahubwo abahanzi bacu bishimira kukigeza kure, si icyange si icya Ali Kiba ni buri wese ukunda igiswahili kandi akaba ashaka kukigeza kure dukwiriye kumushyigikira’’.
Yakomeje avuga ko abahanzi badakwiriye gupfa ubusa kuko bakwiriye gushyira hamwe.