Ayra Starr yateye umugongo Kigali yigira muri Tanzania
Umuhanzikazi Ayra Starr yamaze kugera i Dar Es Salaam aho agiye gukorera igitaramo karaha butaka. Ni nyuma yo gukatira Kigali.
Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023 nibwo umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Ayra Starr yasesekaye mu gihugu cy'abaturanyi cya Leta Zunze Ubumwe za Tanzania aho aje gukorera igitaramo karundura giteganyijwe ku wa 20 Gicurasi, kizabera ahitwa The Super Dome ho muri Masaki, akazahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye muri icyo gihugu barimo na Ali Kiba.
Ayra Starr wamamaye cyane mu ndirimbo ye "Rush" yagaragaye muri Dar Es Salaam aho yiteguye gukorera igitaramo kizabera ahitwa The Super Dome i Masaki ku wa 20 Gicurasi 2023, kikazatangira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.
Akazahuriramo n'abandi bahanzi bakomeye cyane muri Tanzania barimo Ali Kiba.
Yemeye ubwo butumire nyuma yo kunungwanungwa ko azaririmba mu bitaramo bizaherekeza irushanwa rya Basketball (BAL) rizatangira ku wa 20 Gicurasi 2023 muri BK Arena. Byaje kwemezwa ko Ayra Starr atakiririmbye muri ibi bitaramo.
Ayra Starr ategerejwe muri The Super Dome i Masaki ho muri Tanzania, (photo; Internet)
