Amafoto adasanzwe! Rihanna yongeye gutigisa Isi (Amafoto)

Umuhanzikazi Rihanna yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter yereka Isi uko yaramerewe akitwite umuhungu we, RZA. Ni amafoto amugaragaza yambaye ubusa buri buri.

May 19, 2023 - 09:25
May 19, 2023 - 09:35
 0
Amafoto adasanzwe! Rihanna yongeye gutigisa Isi  (Amafoto)
Rihanna yongeye kugwarukwaho cyane kubera amafoto ye, (photo; Internet)

Uyu muhanzikazi Robyn Fenty Rihanna uzwi nka Rihanna yaciye ku rukuta rwe rwa Twitter yiyereka Isi. Yerekanye mu buryo bweruye uko yaramerewe mu gihe yaratwite umuhungu we, RZA Athelston Mayers uherutse kuzuza umwaka avutse. Ni amafoto yihariye kuko amugaragaza yibereye hafi y'amazi yambaye ubusa buri buri.

Rihanna w'imyaka 35 washyize hanze indirimbo zirimo Rehab na Diamond, yerekanye ayo mafoto maze ahita atangaza akari ku mutima we.

Yagize ati;" Mu byubahiro byo kutwita kwange kwa mbere, nakira kuba umubyeyi, dore uburyo budasanzwe umubiri wagizwe no kutwita."

"Nari ntwite umwana wange RZA, yari yebereye mu nda nta makuru afiteho cyangwa uburyo naribwaga (uburyo nari mbangamiwe n'ibise)."

Aya mafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakayashima ko yahishuye uburyo yaramerewe abandi bakavuga ko bitari bikwiye ko ayashyira hanze.

Rihanna aherutse kandi kugaragaza ko atwite undi mwana nyuma yo kwibaruka RZA.

Rihanna umenyerewe cyane mu ruganda rw'umuziki n'imideli, (photo; Internet)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.