Yacuruje umuti w'imbeba! Ibyo wamenya ku mateka ya Patoranking wujuje imyaka 34
Patoranking ni umwe mu bahanzi bakomeye bo mu gihugu cya Nigeria kubera ibihangano bye n’ibikorwa by’ubugwaneza akorera hirya no hino muri Afurika biciye mu mushinga we udaharanira inyungu yise “Patoranking Foundation.” Kuri ubu ari kwizihiza isabukuru y’imyaka 34.
Ugiye kugezwaho amateka ya Patoranking uri mu byishimo byo kwizihiza imyaka 34. Amateka y’uyu mugabo yuzuyemo ibyiza n’ibibi, dore ko yacuruje umuti w'imbeba (umuti wica imbeba) aba n’umufundi. Nyuma yaje kuzamura impano ye mu muziki, ubu amaze kuwusaruramo umutungo watumye atunga imodoka n’inzu.
Icyamamare mu muziki Patoranking yavutse ku wa 27 Gicurasi, 1990, Ijegun-Egba, Alimosho, Lagos- Nigeria. Amazina yahawe, ni Patrick Nnaemka Okorie, akaba yaraje guhabwa izina akoresha ku rubyiniro n’umuhanzi wo muri Jamaica bahuriye kuri Alpha beach muri Lagos, afatiye ku zina rye ‘Patrick’, hanyuma amuha Patoranking. Mumuzi mu ndirimbo zirimo: My woman My Everything, Garlie O, God Over Everything, Heal D world, This Kind Luv yafatanyije na Wizkid n’izindi zitandukanye.
Patrick mu busanzwe, yize amashuri ye muri Citizen Comprehensive College Epe, nyuma asoreza amashuri ye yisumbuye muri Jibril Martin Memorial Grammar School muri Iponri nyuma yuko amaze kwimuka agatura muri Ebute Metta.
Agishakisha ubuzima yakoze akazi ko gucuruza umuti wica imbeba n’ibindi biribwa n’ibinyobwa. Uyu Patoranking yakoze kandi akazi k’ubufundi aho yubakanaga n’abandi inzu.
Yatangiye kujya abyina mu dutsiko two ku muhanda ndetse no mu maserukiramuco. Mu mwaka wa 2012, Patoranking afatanyije na Qdot na Kbaj, nibwo yashyize hanze indirimbo ye yambere yise ‘Iya Bisi’, yari yuje injyana ya dancehall ndetse na Fuji. Nyuma gato, asohora indi yise ‘Up in D club’.
Umuyobozi wa ‘Dem Mama Records’, Timaya, we yaje kumufasha bagashyira hanze indirimbo yiswe ‘Alubarika’, Patoranking yaje no kuvuga ko isobanura ubuzima bwe nk’umuhanzi. Timaya yakomeje kumufasha gukorana n’abandi bahanzi bakomeye.
Mu 2014, Patoranking yagaragaye mu ndirimbo yaririmbye akanakinamo nk’intwari itabara umuturanyi uba uhura n’ihohoterwa ry’umugabo we. Ushobora kuba wamaze kuyimenya. Ni ‘Garlie O’. Mu mezi macye, Tiwa Savage yegereye uyu muhanzi, basubiramo iyi ndirimbo (ibizwi nka Remix). Iyi ndirimbo yaje no guhesha Patoranking igihembo cya ‘The Headies Award for Best Reggae (Dancehall Single)’.
Umwaka wakurikiye (2015), uyu muhanzi, yaje kugirana amasezerano na VP Records, iherereye muri Leta z’Ubumwe z’Amerika. Ikaba yarashinzwe mu wa 1977, ndetse inazobereye mu jyana nk’iza Patoranking za ‘dancehall’. Aho, ni na ho yasohoreye indirimbo nka ‘My Woman My Everything’ na ‘Daniella Whine’.
Nyuma y’aho, Patoranking yagize izina rikomeye ryamuhesheje kujya atumirwa mu bitaramo bikomeye nko muri Jamaica, Ubwongereza, Amerika n’ahandi henshi. Alubumu ye ya mbere, yayise God Over Everything, ikaba yaragiye hanze muri 2016 ndetse igafata umwanya wa 4 muri alubumu za Reggea kuri ‘Billboard’.
Patoranking aherutse gushyira hanze alubumu (album ) yise “World Best” iriho indirimbo: "Inshallah," "Tonight," "Control Me," “Babylon” yakoranye na Victony. Hariho kandi “Kolo Kolo” yakoranye na Diamond Platnumz.
Patoranking yazirikanye urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwo muri bimwe mu bihugu by’Afurika, maze aruteza imbere biciye muri “Patoranking Foundation.”
Hari abanyeshuri mu Rwanda bamuvuga imyato kubera kubafasha kwiga biciye mu muryango yashinze witwa “Patoranking Foundation” aho bishyurirwa ishuri. Bamwe muri bo baherutse kubivugira ku mbuga nkoranyambaga za Patoranking bahamya ko iyo ataba we ubuzima bwabo bwari kugorana.
Abo banyeshuri biga muri Africa Leadership University [ALU], bishyurirwa na Patoranking Foundation yatangijwe n’uyu muhanzi ufite izina rikomeye mu muziki wa Afurika. Uyu muryango udaharanira inyungu ufasha abanyeshuri batandukanye barimo abo mu Rwanda, Liberia, Tanzania, Zimbabwe n’ahandi.
Mu mashusho yasangije abakurikira urubuga rwa Patoranking Foundation ndetse n’urwe bwite, abanyeshuri barihirwa n’uyu muryango bagaragaje ibyishimo bidasanzwe baterwa no kuba baragize amahirwe yo kwiga bigizwemo uruhare na Patoranking.