Yambukiranyije ikinyagihumbi amuhohotera! Undi mugore yatanze ikirego ko P Diddy yamuhohoteye

Muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika hagaragaye undi mugore witwa April Lampros, ushinja umunyabigwi mu njyana ya rap, P Diddy kumukorera ibyaha by’ihohotera birimo kumufata ku ngufu inshuro zigera kuri enye.

May 26, 2024 - 14:14
May 26, 2024 - 15:02
 0
Yambukiranyije ikinyagihumbi amuhohotera! Undi mugore yatanze ikirego ko P Diddy yamuhohoteye

Umugore witwa April Lampros yamaze gutanga ikirego gishinja umuraperi Sean ‘P Diddy’ Combs n’inzu itunganya umuziki ye izwi nka Bad Boy Entertainment, ibyaha by’ihohotera yakorewe hagati y’umwaka wa 1995 na 2001. Lampros avuga ko yabimukoreye mu gihe yari mu rukundo n’umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez.

Impapuro z’icyo kirego zabonywe na ‘TMZ' zivuga ko April Lampros w’imyaka 51, wari warihebeye iby’umuziki, ashinja P Diddy w’imyaka 54 kumuhohotera inshuro enye. Akaba yaramuteraga ubwoba, amukanga ko azamugirira nabi nananirwa gukora ibyo amubwiye.

Lampros wize mu ishuri ryigisha ibijyanye n’imideli mu ishuri rya Fashion Institute of Technology yahishuye ko yahuye na P Diddy mu mwaka wa 1994, nyuma gato yo kuvuka k’umuhungu wa P Diddy witwa Justin Dior Combs. Akimubona ngo yamusangije inzozi ze zo kwifuza kuzagera kure mu murimo wo kumurika imideli. P Diddy yahise amwizeza kuzamufasha akazamuka mu by’umuziki ndetse agakabya inzozi ze mu bijyanye no kumurika imideli.

Inyandiko y’icyo kirego ikomeza ivuga ko nyuma P Diddy wakunzwe mu ndirimbo ‘All About the Benjamins’ yaje kumutumira bahurira mu kabari, ngo amuhatira kunywa inzoga, icyo gihe hari mu mwaka wa 1995. Basoje kunywa, baratahanye. Abo bombi bamaze kugera kuri hoteli ya Millennium Hotel, bajyiye mu cyumba atangira kumuhohotera. 

Ikirego cyigira cyiti:”Yatangiye kumusoma ku mbaraga. Lampros atangiye guhindukiza umusaya, yahise amufata isura arayirebesha. Akomereza mu kumwambura imyambaro ye ku mbaraga, akurikizaho kumufata ku ngufu.”

P Diddy ashinjwa ko yongeye kumuhohotera bwa kabiri mu mwaka wa 1995, aho yamusabye kumusoma igitsina ke(igitsina cya P Diddy) igihe bari aho imodoka ze ziparika. Mu mwaka wa 1996, Combs yanywesheje ibiyobyabwenge Lampros. Uyu mugore ahishura ko yategetse Kim Porter (uyu yahoze ari umugore wa P Diddy) kumusambanya (asambanyisha abagore babiri) na we yicara hafi aho, nyuma yahise amutandukanya na Kim Porter, atangira kumwisambanyiriza ku ngufu.

Izo mpapuro z’ikirego zigaragaza ko Lampros yongeye guhohoterwa na P Diddy ku nshuro ya kane mu mpera z’umwaka wa 2000 na 2001. Muri icyo gihe Sean’ P Diddy’ Combs wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘I’ll be Missing You,’ na ‘Mo’Money, Mo’Problems’ yari mu rukundo na Jennifer Lopez. Aha na ho ngo yongeye gukora icyaha cyo kumufata ku ngufu.

In Touch Weekly yanditse ko Lampros abaye umuntu wa 6 ushinje P Diddy ihohotera rishingiye ku gitsina uhereye mu Ugushyingo 2023. Ku wa 16 Ugushyingo 2023, uwahoze ari umukunzi we Cassie Ventura yamushinje ibirimo ihohotera rishingiye ku gitsina yamukoreye mu myaka itandukanye y’ikinyacumi gitambutse.

Abakurikiye Cassie bashinja P Diddy kubasambanya ku ngufu ni Joi Dickerson-Neal Gardner, Rodney”Lil Rod”Jones, Crystal McKinney n’umugore utaratangajwe amazina.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.