Ibiganiro bya Bushali na Minisitiri Utumatwishima

Ibyo umuhanzi Bushali yaganiriye na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.

Jan 13, 2024 - 10:04
Jan 13, 2024 - 15:19
 0
Ibiganiro bya Bushali na Minisitiri Utumatwishima

Kuri uyu wa Gatanu umuraperi Bushali uri mubagezweho mu Rwanda, yahuye na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah. 

Mu biganiro by'aba bombi, Bushali yabwiye Minisitiri ko atari amuzi, ariko ko buriya ari Imana yatumye biba kugira ngo bahure. Ni mu gihe Minisitiri yavuze ko asanzwe ari umufana we, ndetse ko yakunze uburyo yaririmbye mu gitaramo cya Yago cyabaye mu mpera z'Ukuboza 2023.

Minisitiri yabajije Bushali iby'album ye " Full Moon" n’impamvu yatinze gusohoka, kandi abantu bayitegereje, maze uyu muraperi amusubiza ko album yarangiye, gusa ko hari kompanyi yo hanze yifuza kuyigura ndetse ko ariyo yamutegetse uburyo ayisohoramo ari nayo mpamvu yahereye ku ndirimbo yise "Igeno". 

Bushali yahuye Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah 

Minisitiri kandi, yabwiye Bushali ko biteguye gufasha abahanzi no kumufasha muri rusange, aho Bushali yahise amugezaho icyifuzo cy’ahantu ho kumurikira iyo album, undi ntiyazuyaza arahamwemerera.

Ku musoza w'ibiganiro byabo, Minisitiri yashimye Bushali, amubwira ko bashyigikiye ibikorwa bye ndetse ko biteguye kumufasha no kumushyigikira mu bikorwa bye byose afite.

Amakuru avuga ko, ubwo Bushali yari asoje kuganira na Minisitiri, yahuye n'abandi bakozi bo muri Minisiteri, ndetse ngo basangiye n'icyayi. 

Bushali na Minisitiri Utumatwishima n'abandi bakozi bo muri Minisiteri