Uwahoze ari umunyamakuru wa BBC, yahawe inshingano mu biro bya Perezida Samia
Perezida wa Tanzania, Samia yahaye inshingano uwahoze ari umunyamakuru wa BBC, Zuhura.
Kuri iyu wa 01 Gashyantare 2022, nibwo hamenyekanye amakuru ko Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan yamaze kugira Zuhura Yunus Abdalla, wahoze ari umunyamakuru wa BBC, ukuriye itumanaho mu biro bye.
Uyu Zuhura yahoze akorera Igitangazamakuru mpuzamahanga, BBC, aho yakoreraga mu gihugu cy' Ubwongereza, i London. Yakoraga mu ishami ry' amakuru yo mu rurimi rw'igiswahili.
Aya makuru yemejwe n' itangazo ryasinyweho n' umuyobozi w' agateganyo w' itumanaho mu biro bya perezida Suluhu. Rikubiyemo ko Zuhura ahawe inshingano zo gukurira itumanaho mu biro bya perezida. Agiye kuri uwo mwanya asimbuye Jaffar Haniu.
Zuhura ni umuhanga mu bwanditsi dore ko hashize iminsi itari mike asohoye igitabo kivuga ku mugore w' mpirimbanyi muri politike, Biubwa Amour Zahor; uyu Biubwa yarwanye impindura mu mpindura matwara ya 1964, yarengeraga Zanzibar.
BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Zuhura yaramaze igihe kitari gito mu itangazamakuru. Yatangiye umwuga w'itangazamakuru kuri radio mu mwaka wa 2008.
Mu mwaka wa 2014, niho yatangiye gukora kuri BBC mu kiganiro gica kuri televiziyo cyo mu rurimi rw' igiswahili, Dira ya Dunia.