Nyina wa Zuchu yateye ishoti umubano we na Diamond Platnumz

Khadija Kopa nyina wa Zuchu yahamije ko ibyo kuba Diamond Platnumz akundana n'umukobwa akaba ari n'umugabo we ko ntabyo azi kuko ngo ntiyamukoye.

Oct 17, 2023 - 18:33
Dec 10, 2023 - 12:39
 0
Nyina wa Zuchu yateye ishoti umubano we na Diamond Platnumz

Umubyeyi w'umuhanzikazi Zuchu, Khadija Kopa, yahakanye umubano waba uri hagati y'umukobwa we n'umuhanzi mugenzi we Diamond Platnumz. Uyu mubyeyi mu kiganiro yahaye Wasafi, yavuze ko iby'umubano wabo nawe abyumva mu itangazamakuru bavuga ngo ari umugabo we.

Khadija Kopa akaba yavuze ko ibyo kuba Diamond Platnumz yaba ari umukwe we ntabyo azi kuko ngo atigeze azana inkwano. Akaba yanongeye ho ko atigeze aca mu nzira zisabwa kugira ngo umuntu yitwe umukwe w'umuntu.

Ati “Umubano wabo ntawo nzi, kuko umubano twe nka bantu bakuru twemera, ni igihe umusore yakurikije umuco agakwa umukobwa akunda.” Akaba yanahamije umukobwa we nawe atari yerekana Diamond mu muryango nkuwo bitegura ku rushinga. Gusa avuga ko Zuchu agora avuga ko ari bosi we gusa.

Ni mu gihe uyu mubyeyi yaboneyeho agasaba abasore bumva bafite gahunda ko bazana inkwano uko yaba ingana kose bagatwara Zuchu. Ati " Buri wese ufite ubushobozi bwe yaza agakwa uko yaba ameze kose. Diamond Platnumz ntaramushaka, kandi ntaranazana n'inkwano. Ubwo rero umugabo wese amarembo arafunguye"

Mu gihe nyina wa Zuchu avuga ko atazi iby'umubano uri hagati y'umukobwa we na mugenzi we Diamond Platnumz, ariko kandi mu itangazamakuru hakomeje gukwirakwira amakuru ko aba baba bari mu rukundo biturutse ku mafato n'amavideo aba bombi bashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo bari kumwe inshuro nyinshi.