Anita Pendo yifuje ko abana be bakina iby'abana n'aba Diamond Platnumz.
Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba (Mc) Anita Pendo yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko abana ba Diamond bakina n'abana be mu gihe Diamond Yaba ageze i Kigali.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Anita Pendo yifuje ko abana be bakina iby'abana n'aba Diamond. Pendo yanabagiriye impuhwe ngo kugira ngo se atabananiza abagendesha amajoro. Abana ba Pendo ni 2 ari bo: Tiran na Ryan. Naho, aba Diamond ni 3. Aba bana yabazanye i Kigali kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatanu hamwe n'umugore we batandukanye Zari Hassan uherutse gukora ubukwe na Shakib Lutaaya Arusha imyaka 12.
Pendo ati " Mwiriwe ariko? Hanyuma, Diamond nagera i Kigali mumubwire azane abana be babe bakina na Tiran & Ryan. Ntakomeze kunaniza abana abagendana amajoro".
Abaza (tag) uwitwa Dada Kabendera ni Ari byo, maze nawe aramukundira amusubiza agira ati "Namubwira ubundi tuzane Lizandra na Teta". Aha nawe yavugaga ko aribuzane abana be nawe bagakiba bose.
Igitangazamakuru Hifi250 cyamusubije mu mwanya w'ibitekerezo kumbwira ngo "Umucumbikire". Ibi byashimangiwe na Danizzo wamenekanye mu myidagaduro nk'umunyarwenya. Mu rwenya rwinshi, we akaba yamusubije ngo mu gihe abana babo baba bari gukina abyabo, na bo bakwisungana bagakina iby'abakuru maze bikaba kimwe kimwe.
Ati "Mu gihe baba bakina iby'abana rero na we na Diamond muraba muri gukina iby'abakuru bibe kimwe kimwe...".
Diamond yaraye azanye umuryango we, mu gihe kuri uyu munsi tariki ya 21 Ukwakira uyu mwaka yitegura gususurutsa imbaga y'abitabiriye itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards 2023 byamaze kugeramo abahanzi benshi b'ibyamamare ku Isi hose birimo n'abahanzi nyarwanda nka Bruce Melody, Afrique, Bwiza n'abandi.