Ni we weretswe ababyeyi! Papa w'umugore wa Eddy Kenzo yahishuye byinshi kuri Nyamutoro

Papa w'umugore w'umuhanzi karundura, Eddy Kenzo, yahishuye ko Eddy Kenzo ari we muhungu wa mbere umukobwa we, Nyamutoro yamweretse.

Jul 4, 2024 - 18:44
Jul 5, 2024 - 08:49
 0
Ni we weretswe ababyeyi! Papa w'umugore wa Eddy Kenzo yahishuye byinshi kuri Nyamutoro

Umubyeyi w'umugabo ubyara umugore wa Eddy Kenzo, Phionah Nyamutoro, yavuze ko uwo Nyamutoro ari umukobwa wakuranye ubupfura ndetse n'igitinyiro. Ku bw'ibyo rero,  Eddy kenzo ni we musore wa mbere yeretse ababyeyi.

Uyu mubyeyi witwa Patrick Apecu wa Phionah Nyamutoro ufite akazi muri Guverinoma ya Uganda ko kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri  y'Ubucukuzi bw'Amabuye y'Agaciro n'Umutungo kamere, yavuze ko Nyamutoro yakuze ari umwana witonda ndetse udakunda kujyendera mu bintu by'imiteretano n'abahungu.

Yagize ati:"Phionah yakuze ari umwana ufite uburere."

Yongeyeho ko Phionah ari umukobwa utarigeze amwereka umukunzi kugeza abonye Eddy Kenzo. Ati:"Phionah ntabwo yigeze anyereka umuhungu ngo ni umukunzi we. Umunsi yambwiraga ko afite umukunzi nabifashe nk'ibintu by'ukuri."

"Urukundo rwa Eddy Kenzo n'umukobwa wanjye bakomeje kurugira ibanga kugeza mu mwaka ushize ubwo yamuzanaga kumutwereka mu rugo."

Yakomeje avuga ko urukundo rwa Nyamutoro na Eddy Kenzo rwabahuje. Ati:"Umwana akura ajyena ejo hazaza he ndetse n'ah'umuryango.  Twe rero nk'umuryango ntabwo ari twe twafatira umwanzuro abana abo bagomba kurushinga na bo. Bafite uko bahuriye hanze nk'inshuti ntabwo tugomba kubavangira ibyabo, twebwe icyo dukora ni ukwakira umubano wabo."

Papa wa Nyamutoro yashimangiye ko nubwo Nyamutoro yakuriye mu bahungu, yakuze ari umukobwa ufite igitinyiro.

Apecu ashimira umukobwa we Nyamutoro ku bwo kubahesha ishema ndetse akaba yararushinze n'umusore wifashije, Eddy Kenzo.

Phionah Nyamutoro waterewe ivi n'umuhanzi w'icyamamare Eddy Kenzo, yakuranye igitinyiro mu bahungu 

    

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.