TheChoice Awards: Sky 2 yatunguranye ahatangirwaga ibihembo

Sky 2 wakoze umuziki mu myaka yashize na n'ubu akaba akiwukora, yatunguranye ahatangirwaga ibihembo bya TheChoice Awards nta myambaro yambaye.

May 1, 2023 - 11:54
 0
TheChoice Awards: Sky 2 yatunguranye ahatangirwaga ibihembo
Umuraperi Sky 2 yatunguranye ahatangirwaga ibihembo bya "TheChoice Awards," (photo;Internet)

Umuhanzi nyarwanda "Sky 2" yatunguye benshi ubwo yagaragaraga ahatangirwaga ibihembo bya TheChoice Awards byashimiraga abagize uruhare mu myidagaduro mu mwaka watambutse wa 2022, nta mwenda wo hejuru ndetse nta n'inkweto yambaye.

"Sky 2" utajya wiburira mu guhanga udushya no gutigisa imyidagaduro yo mu rw'imisozi igihumbi, yagaragaye ku itapi itukura nta nkweto yambaye yewe nta n'isengeri cyangwa umupira yari yambaye, uretse umwenda wo hasi gusa.

"TheChoice Awards" ni ibihembo byatanzwe mu ijoro ryo ku wa 30 Mata 2024, byatangiwe muri hoteli yihagazeho yitwa "Parkinn by Radisson" iherereye mu mujyi wa Kigali. Byihariwe na Bruce Melodie dore ko yegukanyemo bibiri; icy'umuhanzi mwiza w'umwaka mu bagabo n'icy' indirimbo ye ifite amashusho meza y'umwaka "Funga Macho."

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.