Rick Ross yisabiye gusubiranamo indirimbo n'abahanzi bo muri Tanzania

Umuraperi rurangiranwa wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Rick Ross yisabiye abahanzi bo mu karere k'Afrika y'Iburasirazuba mu gihugu cya Tanzania bahuriye mu itsinda rya "NavyKenzo" ko basubiranamo indirimbo bamaze iminsi bashyize hanze.

May 1, 2023 - 10:50
May 1, 2023 - 11:14
 0
Rick Ross yisabiye gusubiranamo indirimbo n'abahanzi bo muri Tanzania
Rick Ross yisabiye gusubiranamo indirimbo n'abahanzi bo muri Tanzania, (photo; Internet)

Hari mu kiganiro Rick Ross yahuriyemo n'abo bahanzi bagize itsinda rya "NavyKenzo" ku rubuga rwa Instagram cyatambukaga imbona nkubone (Instagram live) cyabaye mu ijoro rishyira ku wa 1 Gicurasi 2023. Rick Ross yavuze ko yanyuzwe cyane n'indirimbo iryo tsinda riherutse gushyira hanze yiswe "Sip and Whine" abasaba ko bayisubiranamo.

Icyo kiganiro cyatangiye mu ijoro, cyari cyigamije n'ubundi kumurikira Isi indirimbo nshya "Sip and Whine" yashyizwe hanze ku wa 27 Mata 2023, y'iryo tsinda "Navy Kenzo" rigizwe n'abahanzi babiri (umuhanzi n'umuhanzikazi).

Rick Ross wamenyekanye cyane mu muziki cyane cyane mu njyana ya rapu (rap), yanejejwe cyane n'uburyo iyo ndirimbo ikoze aboneraho kubasaba ko yashyiramo imirongo ye (bayisubiranamo). Na bo batazuyaje bahise baca ku rukuta rwabo rwa Instagram bateguza abakunzi babo ko bagiye gushyira hanze "Sip and Whine" basubiranyemo n'umuraperi Rick Ross.

Iyi ndirimbo izaba ibaye iya kabiri Rick Ross azaba akoranye n'umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania nyuma ya "Waka Waka" yakoranye na Diamond Platinumz.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.