Rayvanny yatangije inzu ifasha abahanzi ahita asezera WCB yaramazemo imyaka 5

Inzu ifasha abahanzi ya WCB imaze kubura umuhanzi wari usigaye icungiraho nyuma yo kugenda kwa Harmonize wayisigiye igihanga na nubu itarasimbuza. Rayvanny yashinze inzu ye yitwa NLM (Next Level Music) akaba yamaze gutandukana burundu na bosi we Diamond Platnumz akesha byose.

Mar 10, 2021 - 08:57
Mar 10, 2021 - 09:17
 0
Rayvanny yatangije inzu ifasha abahanzi ahita asezera WCB yaramazemo imyaka 5

Amakuru agezweho mu muziki wa Tanzania ni ukuva mu nzu itunganya umuziki kwa Rayvanny wahise ashinga inzu ye bwite nshya itunganya umuziki izwi ku izina rya Next Level Musicndetse na Diamond Platnumz wari umukoresha we yerekana ko amushyigikiye anamuha umugisha.

 

Nyuma y’imyaka itanu yari amaze mu nzu ya Wasafi Classic Baby yashinzwe n’umuririmbyi ukomeye muri Africa, umuhanzi Rayvanny ku wa 9 Werurwe, hamuritswe inzu nshya itunganya umuziki ya Rayvanny yahaye izina rya Next Level music,aho avuga ko yiteguye gufasha abahanzi benshi kujya mu kibuga cy’umuziki wa Tanzania babashe guhangana n’abandi benshi barimo nabo bari kumwe muri Wasafi.

Rayvanny ,kuva yakwinjira muri Wasafi mu mwaka wa 2015 yazamuye izina rye ku rwego mpuzamahanga ndetse benshi barimo n’umukoresha we Diamond Platnumz bakaba bamushimiye intambwe yateye mu mwuga we afasha abandi bahanzi.

Diamond Platnumz yamuhaye umugisha anemera ko inzu ye ari iya mbere mu gihugu. Ati: “Sinzi niba nemerewe kuvuga ibi, gusa Rayvanny aratangira inzu ye bwite itunganya umuziki vuba aha cyane, inzu ye ni nini nahoze nyireba ndamubwira nti |Rayvanny iyi nzu ni nini| araza kuba ayerekana ubu tuvugana, izaba inzu ya mbere itunganya umuziki muri Africa y’uburasirazuba”.

Reba hano amashusho y'iyo nzu 

Iyi nzu yamurikiwe i Mbezi beach ku munsi wo kuwa kabiri, ikaba ije ikomoka muri Wasafi nyuma ya Konde Boy Worldwide yashinzwe n’umuhanzi Harmonize nawe wahoze muri WCB Wasafi yashinzwe na Diamond Platnumz. Kuri ubu haribazwa niba Diamond Platnumz ari butangire urugendo rwo gushaka abasimbura Rayvanny na Harmonize dore ko ari bo akesha indirimbo nyinshi zakunzwe dore ko bamwandikiraga rimwe na rimwe akanabatwara indirimbo babaga bari hafi gusohora biri mu byo yakunze gushwanira na Harmonize