Marcus Rashford yakijije Alisha Lehmann mu kabyiniro (Night club)

Rutahizamu wa Manchester United, Marcus Rashford yakijije umukinnyikazi w'umugore w'umupira w'amaguru Alisha Lehmann agatsiko k'abagabo mu kabyiniro (Night club).

Apr 30, 2023 - 19:13
May 1, 2023 - 09:44
 0
Marcus Rashford yakijije Alisha Lehmann mu kabyiniro (Night club)
Rashford na Alisha bose ni abakinnyi b'umupira w'amaguru bakunzwe mu Bwongereza, (photo;Internet)

Alisha Lehmann ni umukinnyikazi w'umupira w'amaguru w'Abasuwisi ukina imbere mu irushanwa rya FA WSL mu ikipe ya Aston Villa (abagore) yo mu Bwongereza ndetse n'ikipe y'igihugu cy'Ubusuwisi. Uyu mukinnyikazi ni we ukunzwe cyane mu Busuwisi aho afite abayoboke bagera kuri miliyoni 13 kuri Instagram. Abagabo bari bamwirengeje.

Alisha Lehmann yarokowe mu gatsiko k'abagabo kari mu kabyiniro k'ijoro (Night club) na Rashford, uyu mukinnyi ukina asatira mu ikipe ya Manchester United na we yari yitabiriye ako kabyiniro k' ijoro. Yabonye ko izo mvururu ziza kugiraho ingaruka uwo mukinnyikazi wa Aston Villa ahita amufasha (Alisha) kuva muri ako gatsiko.

Rashford nyuma yo gukura uyu mukobwa mu gatsiko yamutumiye kumeza yihariye, yubashywe (VIP) n'inshuti ze ngo baze kwifatanya na bo, Rashford yagize ati " bwari bwo bwa mbere nahuye na we ariko nari nzi Alisha uwo ari we".

Alisha abinyujije kuri Instagram ye yagize ati" ndashimira intwari ya manchester united " ndetse yasigaye ashimishijwe n'ubugwaneza bwa Rashford, we nanabagenzi be bashoboye  kwishimira ijoro ryose amahoro nyuma yibyabaye.