Kevin Durant yasinye amasezerano y'agatangaza na Nike

Umukinnyi w'umukino wa Basketball Kevin Durant yasinye amasezerano y'ubuzima bwe bwose na Nike bituma aba umukinnyi wa 3 wakiriye ayo masezerano.

Apr 29, 2023 - 23:21
Apr 30, 2023 - 09:05
 0
Kevin Durant yasinye amasezerano y'agatangaza na Nike
Kevin Durant yasinye amasezerano asinywa n'abakinnyi mbarwa kuri uyu mubumbe, (photo; Internet)

Kevin Wayne Durant uzwi nka Kevin Durant cyangwa se KD akaba ari umukinnyi w'umukino wa Basketball wabigize umwuga mu ikipe ya Phoenix Suns y'ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball (NBA) wanegukanye ibikombe bya NBA Final MVP Awards muri 2017 na 2018 kuri ubu yasinye amasezerano y'ubuzima bwe bwose na Nike bituma aba umukinnyi wa 3 wakiriye ayo masezerano.

Mu magambo ye Kevin Durant w'imyaka 34 yagize ati;"Igihe nasinyanaga bwa mbere na Nike ntabwo nashoboraga kumva aho tuzagera muri ubu bufatanye , nishimiye ejo hazaza kandi nishimiye kuba muri sosiyete idasanzwe muri aya masezerano y'ubuzima  bwose."

John Slusher, umuyobozi wa Nike ushinzwe kuyamamaza ku Isi, yagize ati;" Umwe mu bakinnyi ba Basketball ku Isi bagize uruhare rukomeye mu muryango wa Nike mu myaka 16 ishize, ndetse dutegereje kuzakorana neza hamwe n'igesekuru kizaza cy'abakinnyi."

Nike ni uruganda rukunda gukora ibijyanye n'imyambaro ya siporo nk'imyenda y'abakinnyi, inkweto, imipira (football cyangwa se basketball) yo gukinana, ibikapo n'ibindi.