Umukinnyi wahaye ibyishimo abarayon kuri ubu ukina mu bufaransa, arimo atakambira Rayon Sports ngo imugarure

Rayon Sports irimo kwitwara neza muri iyi minsi ntawe utayifuza akaba ariyo mpamvu umukinnyi w'umwarabu Yousef Rahab arimo yifuza kuyigarukamo.

Nov 3, 2022 - 08:52
Nov 3, 2022 - 08:52
 0
Umukinnyi wahaye ibyishimo abarayon kuri ubu ukina mu bufaransa, arimo atakambira Rayon Sports ngo imugarure

Rharb Youssef yageze mu Rwanda tariki ya 27 Nzeri 2021 azanye na mugenzi we Ait Lahssaine Ayoub bose batijwe na Raja Cassablanca muri Rayon Sports mu gihe cy’umwaka umwe.

Ibi bikubiye mu masezerano y’ubufatanye iyi kipe yo muri Maroc yagiranye na Rayon Sports, akubiyemo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umupira w’amaguru mu mpande zose, hakaba hakubiyemo no gutizanya abakinnyi.

Aba bakinnyi bombi batangiye imyitozo muri Rayon Sports tariki ya 08 Nzeri 2021, aho bari baje gufasha Rayon Sports kwegukana igikombe cya shampiyona inyotewe.

Nyuma kubera ubwumwikane bucye, Bose baje kwisubirira iwabo muri Morocco ndetse bahita babona ikipe ibafata yo mu bufaransa ndetse kuri ubu aba bombi bameze neza.

Amakuru yizewe ahari, ni uko Yousef Rharb amaze kwandika amabaruwa abiri asaba ko yagaruka muri Rayon Sports gusa ariko akaba atari yasubizwa dore ko Rayon Sports itari yatsindwa umukino n'umwe mu marusha ya Rwanda Primus league.

Chekhov Journalist ✅