Byari byifashe bite ku munsi wa mbere abafana basubiye ku kibuga nyuma y’umwaka? – AMAFOTO
Nyuma y’umwaka wose nta mufana wemerewe kugera ku bibuga biri kuberaho imikino itandukanye mu Bwongereza kubera icyorezo cya Coronavirus, bemerewe kwinjira ku mukino wa ½ cya FA Cup bamera nk’abakirisitu bari muri Kiliziya.
Byasaga n’ibishya uhereye k’uburyo binjiye ku kibuga, imyitwarire yabo mu mukino ndetse n’uko basohotse ku kibuga, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya Coronavirus.
Ishyirahamwe r’umupira w’amaguru mu Bwongereza, FA, ryatanze uburenganzira ko mu mikino ya ½ cya FA Cup, abafana ibihumbi bine (4000) bemerewe kureba umukino ariko bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Ku mukino Leicester City yasezereyemo Southampton iyitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Kelechi Iheanacho ku munota wa 55, bigatuma ikatisha itike y’umukino wa nyuma byaherukaga mu myaka 52 ishize, wakurikiwe n’abafana ibihumbi bine bari bicaye muri Stade ya Wembley.
Abafana binjiye ku kibuga bahana intera kandi bambaye udupfukamunwa neza, bicaye nabwo bahanye intera kugira ngo hatagira uwegera mugenzi we. Mu gihe cy’umukino ntabwo higeze hagaragara ubushyuhe bw’abafana bashyigikira amakipe yabo nkuko byahoze kuko barrio bameze nk’abicaye muri kiliziya bakurikiye ijambo ry’Imana.
Umukino urangiye, abafana basohotse ku kibuga bahana intera ndetse nta kwishima kwigeze kubaho nkuko mbere y’iki cyorezo byabaga bimeze ku bafana bitabiriye umukino.
Abafana baherukaga ku bibuga umwaka ushize mbere yuko icyorezo cya Coronavirus gikoma mu nkokora ndetse kikanahagarika ibikorwa bitandukanye by’imikino n’imyidagaduro.
Biteganyijwe ko ku mukino wa nyuma wa FA Cup uzahuza Leicester City na Chelsea FC tariki ya 15 Gicurasi 2021, abafana ibihumbi 10 bazaba bemerewe kuwukurikira bicaye muri Stade ya Wembley.
Abafana binjira muri Stade ya Wembley
Abafana bishimiye kugaruka ku kibuga nyuma y'igihe kirekire
Buri mufana yerekanaga icyangombwa kimwemerera kwinjira
Abafana bicaraga bahanye intera ku kibuga
Abakinnyi n'abafana babanje guha icyubahiro igikomangoma Philip uherutse kwitaba Imana
Abafana bakurikiye umukino batuje cyane
Abafana b'amakipe yombi bishimiye kongera kugaruka ku kibuga
Umukino warangiye Leicester itsinze igitego 1-0 ikatisha itike y'umukino wa nyuma
