Wabonaga ari Imana: Urwibutso ku babanye na Rosalie Gicanda, umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda

Yari mwiza imbere n’inyuma, yakundaga Imana agakunda n’umugabo we Umwami Mutara III Rudahigwa: Ni amagambo ubwirwa na buri wese mu bahuye cyangwa ababanye na Rosalie Gicanda, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda wishwe ku wa 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Apr 20, 2021 - 09:42
 0
Wabonaga ari Imana: Urwibutso ku babanye na Rosalie Gicanda, umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda

Hejuru ya byose, Umwamikazi Rosalie Gicanda abamuzi bemeza ko yakundaga u Rwanda cyane, biri no mu byatumye yanga kuruhunga ubwo Abatutsi bameneshwaga mu 1959, abandi bakicwa. Yarugumyemo acunaguzwa kugeza mu 1994 ubwo yamburwaga ubuzima, azira uko yavutse.

Ku wa 20 Mata 1994 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko uwari Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare ba Leta yakoraga Jenoside azizwa ko ari Umututsi.

Gicanda yari yarashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre ku wa 13 Mutarama 1942, barabana kugeza tariki 25 Nyakanga 1959 ubwo Umwami yatangaga mu buryo bw’amayobera, agatangira i Bujumbura.

Ubwo u Rwanda rwahindukaga Repubulika, Gicanda yatangiye gucunaguzwa. Mu 1961 Perezida Kayibanda Grégoire yamwirukanye mu Rukari i Nyanza maze ajya gutura i Butare mu Karere ka Huye, ari na ho ku wa 20 Mata 1994 yiciwe.

I Butare yabayeho mu buzima bworoheje aho yabanaga n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo itandukanye.

Tariki ya 20 Mata 1994 ahagana saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizima binjiye mu rugo rw’Umwamikazi Gicanda bamufatana n’abandi bagore batandatu babanaga barabatwara ku mabwiriza yari yatanzwe na Capt Ildephonse Nizeyimana wari Umuyobozi ushinzwe Ubutasi mu Ishuri rya Gisirikare, ESO.

Muri urwo rugo hasigaye umubyeyi wa Gicanda n’undi mukobwa wo kumwitaho kuko yari ageze mu zabukuru. Abo basirikare batwaye Gicanda n’abagore bari kumwe babajyana inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda barabarasa barapfa.

Ntibyaciriye aho kuko nyuma abo basirikare n’Interahamwe bagarutse mu rugo rw’Umwamikazi bagasahura ibintu ndetse bakanica umubyeyi wa Rosalie Gicanda.

Yari afite umutima wagutse

Bamwe mu babanye n’Umwamikazi Gicanda bemeza ko yari umuntu mwiza, haba ku mubiri no ku mutima, akagira kwicisha bugufi kudasanzwe.

Umukecuru Mukandori Didacienne umuzi kuva kera aganira na IGIHE yagize ati “Ndamukumbuye [asuhuza umutima], wabonaga ari Imana atari umwana w’umuntu. Yaterekaga amata akazimanira abantu bose atarobanuye.”

Uyu mukecuru yagarutse ku kwicisha bugufi kwa Gicanda avuga ko yanabanaga neza n’abandi bagore mu Muryango remezo, dore ko yari umuyoboke ukomeye cyane wa Kiliziya Gatolika.

Mu Mujyi wa Huye ahari inzu Umwamikazi Gicanda yabayemo nyuma yo kwirukanwa i Nyanza mu Ngoro y'Ibwami

Mukandori yavuze ko ikidasanzwe ku Mwamikazi Gicanda ari uko yakundaga umugabo we byahebuje, kugeza ubwo yari yaranditse amazina ye ku irembo ngo uwinjiye iwe wese amwibuke.

Mukagakombe Venantie unaturanye urugo ku rundi n’aho Gicanda yari atuye i Huye, na we yavuze ko Umwamikazi yari yihariye mu mico myiza ku buryo atumva icyo abamwishe bamuzizaga.

Ati “Yari mwiza cyane afite umutima wagutse, ntiyari akwiye kwicwa urw’agashinyaguro ahorwa uko yaremwe kandi akicwa n’Abanyarwanda. Satani n’abazungu bazanye ivangura mu Banyarwanda barahemutse.”

Umwe mu bo mu muryango wa Gicanda utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko buri mwaka tariki 20 Mata hajyaga hategurwa misa yo gusabira Umwamikazi n’abandi bo mu muryango bazize Jenoside, gusa ngo uyu mwaka ntibizoroha kubera icyorezo cya Covid-19.

Ati “Umwamikazi muziho byinshi kandi byiza cyane cyane ukuntu yakundaga abantu akanazimanira abantu abaje bamugana atavangura. Twajyaga tugira Misa yihariye yo kumwibuka n’ibindi bikorwa ariko aho hadukiye icyorezo cya Covid-19 ntabwo ibintu byagumye mu murongo nk’uko byakorwaga mbere.”

Ibigwi n’urukundo by’Umwamikazi Gicanda byirahirwa n’uwamugezeho wese. Mu buhamya bwatanzwe na Perezida Paul Kagame mu 2017 avuga ku mateka y’ubuto bwe kuva afite imyaka ine y’amavuko ubwo yatangiraga ubuzima bw’ubuhunzi, yashimiye Gicanda nk’umwe mu bamufashije akabasha kurokoka.

Ni ubuhamya bugaragara muri nimero 2944 y’ikinyamakuru Jeune Afrique yasohotse ku wa 14 Kamena 2017, yiswe Amabanga y’Ubuto (Secrets de Jeunesse) bw’Abakuru b’Ibihugu barimo Perezida Kagame, Ali Bongo Ondimba, Umwami Mohammed VI wa Maroc na Alpha Condé.

Perezida Kagame avuga ko mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge, Abahutu bari batuye ku musozi wa Tambwe mu Ruhango, aho umuryango we wari utuye, batangiye gutwika inzu ndetse banagirira nabi Abatutsi bahatuye kandi babishyigikiwemo n’ubuyobozi bwariho.

Icyo gihe umubyeyi wa Kagame yatangiye kubategura ngo bahunge maze hahita haza imodoka, umushoferi wayo ashyikiriza uwo mubyeyi ibaruwa yavugaga ko atumwe n’Umwamikazi Gicanda wari utuye i Nyanza mu rugendo rw’iminota 45 uvuye aho bari batuye. Umwamikazi yari asabye uwo mubyeyi ko yabahungisha muri ibyo bihe by’amakuba.

Perezida Kagame n’abantu bari baturanye binjiye muri iyo modoka mu gihe igihiriri cy’ababahigaga cyaturukaga ku wundi musozi kigahita kirara mu byo bari batunze. Icyo gihe ngo basanze Umwamikazi i Nyanza mbere y’uko berekeza mu Mutara aho niho bavuye bahungira muri Uganda.

Umwamikazi Gicanda ubu aruhukiye i Mwima ya Nyanza ahatabarijwe Umwami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.

Umwamikazi Rosalie Gicanda abamumenye bamushimira ubumuntu bwamurangaga
Umwami Rudahigwa n'Umwamikazi Rosalie Gicanda ubwo bari mu ngoro i Nyanza mu myaka ya 1950
Umwamikazi Gicanda aha yari kumwe n'Umwami Rudahigwa mu rugo rwabo i Nyanza
Nyuma y'itanga rya Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yabayeho ubuzima bworoheje atitabwaho na Leta zahiritse ubwami
Ifoto yafashwe mu myaka ya za 1980 igaragaraho umwamikazi Gicanda (wambaye imyenda itukura)
Mu Mujyi wa Huye ahari inzu Umwamikazi Gicanda yabayemo nyuma yo kwirukanwa i Nyanza mu Ngoro y'Ibwami
Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw