Nta gikuba cyacitse-Bad Rama avuga ku isezera rya Queen Cha muri The Mane

Umunyemari wabaye umuhanzi Mupende Ramadhan [Bad Rama], yatangaje ko nta gikuba cyacitse kuba umuhanzikazi Mugemana Yvonne [Queen Cha] yamaze gusezera muri The Mane, kuko bari bamaze igihe babiganiraho kandi akaba ashaka gutera indi ntambwe yisumbuyeho mu buzima bwe.

Apr 20, 2021 - 08:19
 0
Nta gikuba cyacitse-Bad Rama avuga ku isezera rya Queen Cha muri The Mane

Ahagana saa sita zo kuri uyu wa Mbere tariki 19 Mata 2021, Queen Cha na Aristide Gahunzire wari umujyanama wa The Mane bifashishije imbuga nkoranyambaga bakoresha, buri umwe asohora itangazo rivuga ko yasheshe amasezerano muri The Mane.

Aristide Gahunzire yavuze ko yasheshe amasezerano ku bw’impamvu ze bwite. Queen Cha asezera ku bw’impamvu atatangaje. Bahurije ku gushima uko bari bitaweho muri The Mane, ubumenyi n’ibindi bakuye muri iyi Label imaze imyaka itanu ku isoko ry’umuziki.

Bad Rama uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki gihe, yavuze ko nta gikuba cyacitse kuba Queen Cha yamusezeyeho, kuko bitamutunguye.

Yanditse kuri Instagram ati “Hari benshi byakuye umutima bababaye ariko ndabizi ko nakwigishije guhora utsinda ukaba ‘Winner’ w’ibihe byose no mu mikino twakinaga…Nagira ngo mbamenyeshe ko nta gikuba cyacitse kuko ibyabaye nibyumvikanweho na mbere y’amasezerano y’akazi yabayeho.”

Bad Rama yavuze ko ajya gusinyisha Queen Cha, uyu mukobwa yamusabye kumusinyisha imyaka ashaka muri The Mane kuko yari amwizeye, ariko amusaba ko nawe igihe azifuza kugenda azamubera imfura akamurekura mu mahoro.

Yavuze ko ikipe ngari y’abasigaye muri The Mane yagowe no kwakira gusezera kwa Queen Cha kuko yababaniye neza bagera kuri byinshi, batwara ibikombe bakorana indirimbo zakunzwe baririmba banitabira ibitaramo bikomeye. 

Bad Rama yavuze ko by’umwihariko Queen Cha yamubereye umujyanama mwiza, amukomeza aho yabaga yacitse intege akamwumvisha ko ashoboye. Mbese ngo ni inshuti ye nziza yubaha yifuzaga kumugana nayo ubuzima bwe bwose bw’akazi.

Yavuze ko Queen Cha asezeye mu gihe bari bamaze umwaka babiganiraho amubwira ko hari ibyo yifuza gukora nyuma yo kuva muri The Mane. Ariko ko bitewe n’imibanire myiza bafitanye, Queen Cha yagiye yegeza imbere igihe cyo gusezeraho.

Bad Rama yifurije ibyiza byinshi Queen Cha mu rugendo rushya atangiye, asaba inshuti za The Mane n’abafana bayo gukomeza kumushyigikira “kuko nziko urugendo rugikomeje kandi aribwo adukeneye cyane’.

Yasezeranyije Queen Cha kuzamuba hafi uko ashoboye, kandi ubufasha bwose azamukeneraho abufite ‘nzabuguha’. Ati “Umutima, ikinyabupfura n’urukundo ugira uzabihorane. Imana izayobore intambwe zawe. Warakoze.”

Bad Rama yavuze ko Queen Cha yababaniye neza ku buryo bigoye kwakira ko yavuye muri The Mane

Bad Rama muri The Mane asigaranye Marina wasinye imyaka 10 na Calvin Mbanda

Aristide Gahunzire [Uri hagati] wari umujyanama wa The Mane yamaze gusezera ku mpamvu ze bwite

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw