Itwita rya Rihanna rikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga

Mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye ko Rihanna, atwite inda ya Asap.

Feb 1, 2022 - 10:30
Feb 1, 2022 - 10:29
 0
Itwita rya Rihanna rikomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga

Mu mpera z' icyumweru gisoza ukwezi kwa Mutarama 2022, nibwo hasakaye inkuru ivuga ko icyamamare mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Rihanna atwite inda y' umuraperi, Asap Rocky. Ibi byatumye abatari bake bacika ururondogoro.

Thefacts.rw yagerageje gucisha amaso mu bitekerezo by' abantu batandukanye, bakoresha imbuga nkoranyambaga. Byagaragaye ko abenshi bishimiye iryo twita rya Rihanna.

Inkuru y' urukundo rw' aba bombi yatangiye guhwihwiswa mu mpera z'umwaka wa 2020. Aho bagiye bagaragara mu bitaramo bitandukanye byaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Rihanna yakomeje kugenda amurata mu biganiro yagiye akorana n' amatekeviziyo atandukanye. Yakundaga kugira ati; " Ni urukundo rw'ubuzima rwange."

Ubu inkuru yabo igezweho nuko Rihanna atwite inda ya Asap Rocky. Abakunzi ba Rihanna, bishimiye uwo mwana ugiye kuvuka.

Hari umufana watangaje ko ari byiza cyane, kubona Rihanna atwite, ati;" Ibi bintu ni byiza cyane kubona Rihanna urengeje imyaka 30, atwite."

Umuhanzi, Victoria Monet na we ari mubashimiye urwe rwego Rihanna agezeho. Yagize ati;" Ndabashimiye cyane: Rihanna na Asap, mukomereze aho."

Umunyamakuru ukomeye cyane kuri imwe muri televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Jemele Hill, yatangaje ko bitangaje kubona Rihanna ari mama w' abana.

Uyu mugabo wa Rihanna, Rocky aherutse gutangaza ko azavamo umugabo utangaje, ati;" Nge nzavamo umugabo utangaje, ise w' abana, mwiza cyane."

Rihanna yigeze gutangaza ko yifuza kuzabyara abana, batatu cyangwa bane.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.