USA: Undi muraperi wabanye cyane na Chris Brown yaraye yishwe

Kuri uyu wa Kabiri, 09 Gicurasi 2023 byamenyekanye ko umuraperi w' Umunyamerika, uzwi nka Young Lo yamaze kwitaba Imana.

May 9, 2023 - 16:35
May 9, 2023 - 16:52
 0
USA: Undi muraperi wabanye cyane na Chris Brown yaraye yishwe
Young Lo yiciwe hafi y'akabyiniro mu gace ka Miami, Florida (photo; Internet)

Inkuru y'incamugongo yavuye mu gace ka Miami ho muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ihamya ko umuraperi wamenyekanye nka Young Lo yiciwe hafi y'akabyiniro gaherereye muri Miami. Ni umuraperi w' umunyabigwi kuko yakoranye indirimbo zitandukanye na Chris Brown zirimo Stars na Everybody. 

Uyu Young Lo yarashwe mugitondo cyo ku wa 07 Gicurasi 2023 mu masaha ya Saa 4h z'igitondo hafi ya kamwe mu tubyiniro two mu gace ka Miami. Amaze kwitura hasi yahise yihutanwa kwa muganga aho yajyanywe ku bitaro bya Jackson Memorial ariko birangira ntacyo bitanze kuko yahise ashiramo umwuka.

Young Lo wari umuraperi ukomeye cyane dore ko yarafite indirimbo zirimo Dream ndetse n'izo yakoranye n'umuhanzi rurangiranwa Christopher Maurice Brown uzwi nka Chris Brown, zirimo Stars na Everybody. Yakoranye kandi na Drake, Lil Wayne, Ray J na Tyga. Yitabye Imana afite imyaka igera kuri 37.

Yazize iraswa. Icyo kikaba ari ikintu abaraperi benshi muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bakunda kuzira. Umwe mubaraperi b'ibirangirire baherutse kuzira ibyo harimo Takeoff wo mu itsinda rya Migos warashwe ahita apfa mu ntangiriro z'ukwezi k' Ugushyingo 2022.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.