Umukobwa ari mu gahinda kubera ikibuno cye kinini

Umugore wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera kwibagisha akagira ikibuno kini ku isi witwa Natasha Crown, ubu ari mu gahinda kuko amaze imyaka 7 yarabuze umukunzi.

Feb 16, 2022 - 07:01
Feb 16, 2022 - 07:42
 0
Umukobwa ari mu gahinda kubera ikibuno cye kinini

Natasha Crown yakoresheje amadolari arenga 150.000   mu gushaka kugira ’ikibuno kinini ku isi’ ariko ari kurwana no gushaka umukunzi kuko amaze imyaka irindwi ari wenyine.

Uyu mugore washakaga kugira "ikibuno kinini ku isi avuga ko ibi bimubuza gusohokana n’umugabo.

Natasha Crown, ufite imyaka 27, yakoresheje kariya kayabo mu gushaka uko yagera ku ntego ye nyuma yo kubagwa ibyitwa cinq liftings brésiliens (BBL).

Uyu munya Serbia w’imyaka 27 yavuze ko ikibuno cye cyabaye kinini nkuko yabyifuzaga kuko cyaruse uko cyanganaga.

Icyakora, inzozi ze zikomeye zo kugira ikibuno kinini zamubereye ikibazo kuko ubuzima bwe by’umwihariko urukundo bwazahaye,kuko amaze imyaka irindwi yarabuze umukunzi.

Natasha aganira n’urubuga rwa YouTube rwitwa Hooked on the Look,yagize ati: “Mperuka kujya mu rukundo mu myaka irindwi ishize.Birakabije, ndatekereza ko abantu bantinya.

"Abagabo bafite ubwoba.Muzi imiterere yanjye mukagira umubiri wanjye hanyuma mukagira n’ibindi byose. Birakabije.

Ku cyifuzo cye cyo kugira ikibuno kinini ku isi, Natasha yagize ati: “Ndashaka kugira ikibuno kinini ku isi. Iyi niyo ntego yanjye kandi nzayigeraho.

Nabazwe bwa mbere igihe nari mfite imyaka 20,kandi byari BBL. Hashize ukwezi mbazwe mu buryo bw’abanya Brazil kandi n’inshuro ya 5. Kandi vuba aha nzakora iya gatandatu."

Uburyo bwo kubaga bwa BBL bukorwa hongerwa ibinure ku kibuno kikaba kinini cyane ndetse ngo iyo babigukoreye bagutegeka kurya ibyokurya byihariye ngo kibe kinini kurushaho.

Natasha Crown ubu niwe ufite ikibuno kini ku isi (Net photo)