Ntibisanzwe! Umuzimu yandikiye ibaruwa umugabo we wamwishe

Mu gihugu cya Ghana, umugabo wishe umugore we yatangiye kwakira amabaruwa avuye ku mugore we wapfuye.

Feb 15, 2022 - 16:13
Feb 15, 2022 - 16:27
 0
Ntibisanzwe! Umuzimu yandikiye ibaruwa umugabo we wamwishe

Bamwe na bamwe bemeza ko imizimu ibaho abandi bakemeza ko ari ibinyoma ahubwo ari ibitekerezo umuntu yaba arimo gutekereza bidafite aho bihuriye n'ukuri.

Mu gihugu cya Ghana, abantu benshi bakomeje kwizera ko imizimu ibaho dore ko hakomeje kuvugwa inkuru zigendanye n'imizimu nyinshi cyane.

Mu mwaka wa 2018, mu gace ka Albelkum mu gihugu cya Ghana, hagaragaye umuzimu w'umugore witwa Adwoa mu ruganda rutagikora nyuma y'uko uwo mugore yari yarishwe n'umugabo we amuziza kumuca inyuma. 

Uyu mugabo wishe umugore we yaje gufungwa azira icyo cyaha ariko nyuma y'imyaka mike, ibintu biteye ubwoba byakomeje kwiyongera dore ko buri munsi saa sita za nijoro hari umuntu wakomangaga ku rugi rw'urugo rwari rutuwemo na nyakwigendera ndetse n'umugabo we.

Abantu benshi bakomeje kujya bakeka ko yaba ari umuzimu wa Edwoa ubatera ariko nyuma biza kuba impamo ubwo umwe mu bagize uwo muryango yikanze umuntu akajya kureba mu cyumba cya nyakwigendera agasangamo ibaruwa.

Iyo baruwa yohererejwe umuryango wa Adwoa nawo wemeza ko iyo nyandiko ari iy'umukobwa wabo. Iyo baruwa ivugwa ko ari iy'umuzimu wa Adwoa, yashimiraga umuntu umwe witwa Gina wagerageje kumutabara ubwo yamusangaga arambaraye mu kidendezi cy'amaraso, ariko bikarangira apfuye, amusezeranya ko azajya amusura mu nzozi.

Akomeza abwira umugabo we ko vuba bidatinze azamusanga aho ari i kuzimu, kandi ko ntawundi muntu azongera kwica ababaje nk'uko yamwishe.

Uyu muzimu yasoje ibaruwa ye yemeza ko ari we wihishe inyuma y'ibikorwa byose biteye ubwoba kandi avuga ko azaruhuka ari uko umugabo we wamwishe na we amusanze ikuzimu. 

Chekhov Journalist ✅